00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Trees of Peace’ ivuga ku mateka ya Jenoside yegukanye ibihembo mu iserukiramuco rikomeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 12:59
Yasuwe :

Filime ‘Trees of Peace’ y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yegukanye ibihembo mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Amerika rya American Black Film Festival [ABFF].

Alanna Brown wanditse iyi filime akanayiyobora yanditse kuri Instagram agaragaza ko yishimiye ko yongeye kwegukana igihembo.

Yagize ati “Ndi kwiyumva mu buryo burenze kwishima kuko Trees of Peace yongeye gutsinda. Kuri ubu twatsinze muri American Black Film Festival.”

Yakomeje avuga uburyo iyi filime yakiriwe biri kumushimisha ndetse n’ingaruka nziza bari bayitezeho ikaba iri kugenda izigaragaza. Ati “Inzozi zanjye zabaye impamo.”

Iyi filime yatsinze mu cyiciro cya Best Feature Film (Filime ndende nziza), Alanna Brown wayanditse akanayiyobora ahembwa nk’umuyobozi wa filime mwiza (Best Director) ndetse ihabwa n’ikindi gihembo cyihariye gitangwa muri iri serukiramuco mu izina rya John Singleton wamamaye mu kuyobora filime muri Amerika, cya filime ndende nziza.

Trees of Peace ivuga ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawuvanamo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

Brown yigeze kubwira IGIHE ko yanditse iyi filime agendeye ku buhamya yahawe n’Umunyarwandakazi bahuriye muri Amerika, akavuga ko yumvise buremereye ahitamo kubukoramo filime.

Mu kumenya byimbitse amateka ya Jenoside, Alanna yasomye ibitabo, areba filime ndetse aza no gukora ubushakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ahura n’abantu batandukanye, amakuru yabonye ayakoramo filime imara isaha irenga.

Mu 2019, Alanna Brown w’imyaka 37 yasuye u Rwanda ahura n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugira ngo yumve neza ukuri kw’ibyabaye.

Avuga ko yakoze iyi filime ashaka kwerekana imbaraga no gukomera by’umugore ndetse n’imbaraga z’ubumwe no kubabarira. Yamaze imyaka irenga itandatu ayitekerezaho mbere yo kuyishyira hanze muri uyu mwaka.

Amashusho yayo yafashwe na Barry Levine, Ron Ray na Vicky Petela. Mu bakinnyi bagaragaramo harimo Umunya-Zimbabwe Charmaine Bingwa, Ella Cannon wo muri Australie, Umunya-Nigeria Bola Koleosho na Umuhire Eliane. Iyi filime yakiniwe i Hollywood.

Itangira hagaragara umuntu uri kumva amakuru kuri radio avuga ihanurwa ry’indege ya Habyarimana Juvénal wari Perezida w’u Rwanda, maze ubwicanyi bugahita butangira ari na bwo abagore bayigaragaramo batangira gushaka ubwihisho.

Umunyarwandakazi Umuhire Eliane agaragara muri iyi filime ari umwe muri abo bagore barokotse muri Jenoside. Ni we mukinnyi w’Umunyarwandakazi wenyine ukinamo akaba ari na we ushyirwa ku kirango cy’iyi filime.

Mu minsi ishize mu Iserukiramuco rikomeye ribera muri Nigeria rya ‘The Africa International Film Festival’ (AFRIFF), Trees of Peace yari yahawemo ibihembo.

Icyo gihe byari mu byiciro birimo icya filime ndende nziza (Best Feature Film). Alanna Brown wanditse iyi filime akanayiyobora na we yahawe igihembo cya ‘Best Screenplay’.

Bwa mbere muri Mata uyu mwaka, yerekanywe mu Iserukiramuco rikomeye rya sinema ryitwa Santa Barbara International Film Festival ryabereye muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yanegukanye ibihembo birimo icya ‘Best Director’ cyahawe Alanna Brown ndetse n’icya Best Picture mu Iserukiramuco rya Phoenix Film Festival ryabereye muri Amerika.

Umunyamerika Alanna Brown ufite inkomoko muri Afurika yishimiye ko filime ye yatsinze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .