Kuri ubu byatangajwe ko iyi filime izajya hanze ku wa 29 Kanama 2025, aherekanirwa filime hatandukanye ku Isi yose. Ubu yagarutse yahawe izina rya “The Roses’’.
Biteganyijwe ko izagaragaramo abakinnyi ba filime bamamaye muri Amerika nka Zoë Carroll Chao, Andy Samberg na Kate McKinnon, Umwongereza Olivia Colman, Ncuti Gatwa wo mu Rwanda n’abandi batandukanye.
Iyi filime yakozwe bigizwemo uruhare na Jay Roach ufite izina rikomeye mu gutunganya filime muri Amerika, ni nawe wayoboye ifatwa ry’amashusho ryayo binyuze muri Searchlight Pictures. Yanditswe na Tony McNamara.
“The War of the Roses’’ ni filime ishingiye ku gatabo gato ka Warren Adler nako kitwa gutya.
“The Roses’’ yayikomoweho ishingiye ku nkuru ya Olivia Colman ukina yitwa Ivy na Benedict Cumberbatch ukina yitwa Theo.
Iyi couple y’aba bombi izagaragara muri iyi filime ibayeho mu buzima bwiza ariko buza kugenda buhinduka ibintu bikaba bibi.
Gatwa agiye kugaragara muri iyi filime mu gihe amaze iminsi agaragara mu zaciye ibintu zirimo Barbie, Sex Education, Masters of the Air, Doctor Who ya BBC n’izindi zitandukanye.
Filime The War of the Roses’’ yakunzwe n’abatari bake mu myaka isaga 30 ishize, yongeye gusubirwamo ishyirwamo Ncuti Gatwa uri mu Banyarwanda bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, igiye kujya hanze.
Kuri ubu byatangajwe ko iyi filime izajya hanze ku wa 29 Kanama 2025, aherekanirwa filime hatandukanye ku Isi yose. Ubu yagarutse yahawe izina rya “The Roses’’.
Biteganyijwe ko izagaragaramo abakinnyi ba filime bamamaye muri Amerika nka Zoë Carroll Chao, Andy Samberg na Kate McKinnon, Umwongereza Olivia Colman, Ncuti Gatwa wo mu Rwanda n’abandi batandukanye.
Iyi filime yakozwe bigizwemo uruhare na Jay Roach ufite izina rikomeye mu gutunganya filime muri Amerika, ni nawe wayoboye ifatwa ry’amashusho ryayo binyuze muri Searchlight Pictures. Yanditswe na Tony McNamara.
“The War of the Roses’’ ni filime ishingiye ku gatabo gato ka Warren Adler nako kitwa gutya.
“The Roses’’ yayikomoweho ishingiye ku nkuru ya Olivia Colman ukina yitwa Ivy na Benedict Cumberbatch ukina yitwa Theo.
Iyi couple y’aba bombi izagaragara muri iyi filime ibayeho mu buzima bwiza ariko buza kugenda buhinduka ibintu bikaba bibi.
Gatwa agiye kugaragara muri iyi filime mu gihe amaze iminsi agaragara mu zaciye ibintu zirimo Barbie, Sex Education, Masters of the Air, Doctor Who ya BBC n’izindi zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!