Filime ‘The 600 Soldier’s Story’ igiye kwerekanwa mu Bwongereza

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 Mutarama 2020 saa 07:21
Yasuwe :
0 0

Filime ‘The 600 Soldier’s Story’ igiye kwerekanwa mu iserukiramuco rizabera mu Bwongereza muri Gashyantare.

Iyi filime izerekanwa mu iserukiramuco rya Fusion Film Festival ribera mu Bwongereza mu Mujyi wa Londres, rigiye kuba ku nshuro ya 18 guhera ku wa 15 Gashyantare kugeza ku wa 22 Gashyantare 2020.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter rwa The 600, bugaragaza ko iyi filime iri mu zizerekanwa.

Bugira buti “Londres ni mwe mutahiwe. Filime The 600 igiye kwerekanwa mu Bwongereza muri Fusion Film Festival. Ku wa 19 Gashyantare 2020 saa tanu za mu gitondo kuri Crown Plaza.”

Filime ‘The 600 Soldier’s Story’ iri guhatanira ibihembo mu maserukiramuco atatu akomeye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no mu Bwongereza.

Iri guhatana mu iserukiramuco rya PanAfrican Film & Arts [PAFF] rizatangira ku wa 11 kugeza ku wa 23 Gashyantare 2020. ‘The 600 Soldier’s Story’ izahatanamo na filime mpuzamahanga zitandukanye zirenga 170 zo mu migabane itandukanye.

Iri serukiramuco ribera mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

‘The 600’ kandi iri guhatana muri Fusion Film Festival ibera mu Bwongereza mu Mujyi wa Londres.

Irahatana no muri Winter Film Awards [WFA] itangirwa mu Mujyi wa New York muri Amerika. WFA izaba ibaye ku nshuro ya cyenda aho filime 79 z’ubwoko bwose ziri guhatanamo.

Zirimo filime 13 mbarankuru, 10 ndende, icyenda ziteye ubwoba n’izindi. Filime 31. 5% ni izakozwe n’abagore naho 54% zakozwe cyangwa se zikinwa ku bazungu. Iryo serukiramuco rizatangira ku wa 20 kugeza ku wa 29 Gashyantare 2020.

Iyi filime igaragaza ubwitange bw’abasirikare 600 ba RPA boherejwe mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Iyi filime mbarankuru ‘The 600’ ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 25 akora uyu mwuga wo gutunganya filime.

Gutunganya iyi filime yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.

Ingabo za RPA zakoze ibikomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza