Filime ‘The 600’ ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND yegukanye igihembo muri Amerika

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 Ukuboza 2019 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari muri CND (ni mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’ubu) ubwo indege ya Habyarimana yahanurwaga, yegukanye igihembo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu iserukiramuco rya Los Angeles Independent Film Festival Awards [LAIFF].

Iyi filime yatwaye igihembo cya filime ndende nziza. Iri serukiramuco yaherewemo igihembo riba buri kwezi, buri mwaka hakerekanwa filime zitandukanye hatangwa n’ibihembo. Iri serukiramuco ryatangiye mu 1995.

‘The 600 Soldier’s Story’ ivuga ku basirikare 600 ba RPA boherejwe mu nyubako y’Inteko Ishinga Amategeko yahoze yitwa CND mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha, mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba.

Iyi filime yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba asanzwe atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 25 akora uyu mwuga wo gutunganya filime.

Gutunganya iyi filime yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.

‘The 600’ ni imwe mu nkuru zizwi ya batayo ya gatatu yari igoswe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana ariko ubwo Jenoside yatangiraga abasirikare RPA bakoze ibishoboka ngo bayihagarike ndetse banatabare abicwaga.

Iyi filime igaragaramo ubutabazi bwabaye ahantu hatandukanye, nk’ubwo mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 muri St Paul ahabohowe abasaga ibihumbi bibiri bakanyuzwa ku Kinamba, bagakomereza i Batsinda bakagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

Hagaragaramo na Sergeant Theogene uri mu batangiye igitero cya mbere ku ngabo zarindaga Habyarimana. Theogene afatanyije n’abandi bakusanyije Abatutsi benshi bo mu gace abo mu muryango we bari batuyemo babanyuza ahantu hagoye harimo na za bariyeri interahamwe ziciragaho abantu.

Nyuma umugambi we mwiza waje kuvumburwa maze batangira kuraswa ijoro ryose ariko abo yari arokoye yabagejeje aho bari bagiye amahoro.

Filime inagaragaza uburyo abatutsi barimo abana n’abagore bari bagiye kwicirwa kuri St. Andre, bikaburizwamo n’inka yarogoye Interahamwe zigahitamo kuyibaga, ingabo za RPA zikahagoboka zigatabara abo batutsi.

Yerekanwe bwa mbere i Kigali ku wa 3 Nyakanga.

Binyuze muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika ku wa 6 Ukuboza 2019, ahitwa Arent Fox LLP muri Washington DC hazerekanwa iyi filime ifite amateka yihariye ku basirikare b’u Rwanda.

Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .