Filime ‘The 600’ ivuga ku ngabo za RPA zari muri CND igiye kongera kwerekanwa mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ukuboza 2019 saa 06:07
Yasuwe :
0 0

Filime mbarankuru ivuga ku basirikare 600 bari muri CND (ni mu ngoro y’Inteko Ishinga amategeko y’ubu) ubwo indege ya Habyarimana yaraswaga, igiye kongera kwerekanwa mu Rwanda.

Izatangira kwerekanwa kuwa 29 Ukuboza 2019, guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba muri Kigali Century Cinema iherereye muri Kigali City Tower[KCT].

Amatike ari kuboneka kuri The600movie.com akishyurwa hifashishijwe Mobile Money. Umuntu ajya kuri uru rubuga agahitamo itariki ashaka kuzareberaho iyi filime ubundi itike akazayifata kuri uwo munsi.

Mbere y’uko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 iba, abasirikare 600 za RPA boherejwe mu nyubako y’Inteko ishinga amategeko yahoze yitwa CND mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Binyuze mu bwitange bw’aba basirikare ndetse n’abarokowe nabo, hakozwe filime mbarankuru ‘The 600’ ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside.

Iyi filime yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba asanzwe atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 25 akora uyu mwuga wo gutunganya filime.

Gutunganya iyi filime yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.

‘The 600’ ni imwe mu nkuru zizwi za batayo ya gatatu yari igoswe n’abasirikare ba Leta ya Habyarimana ariko ubwo Jenoside yatangiraga abasirikare RPA bakoze ibishoboka ngo bayihagarike ndetse banatabare abicwaga.

Iyi filime igaragaramo ubutabazi bwabaye ahantu hatandukanye, nk’ubwo mu ijoro ryo ku wa 16 rishyira 17 Kamena 1994 muri St Paul ahabohowe abasaga ibihumbi bibiri bakanyuzwa ku Kinamba, Gisozi, bagakomereza i Batsinda bakagezwa i Kabuye ahari haramaze gufatwa na FPR Inkotanyi.

Hagaragaramo na Sergeant Théogene uri mu batangiye igitero cya mbere ku ngabo zarindaga Habyarimana. Théogene afatanyije n’abandi bakusanyije Abatutsi benshi bo mu gace abo mu muryango we bari batuyemo babanyuza ahantu hagoye harimo na za bariyeri interahamwe ziciragaho abantu.

Nyuma umugambi we mwiza waje kuvumburwa maze batangira kuraswa ijoro ryose ariko abo yari arokoye yabagejeje aho bari bagiye amahoro.

Filime inagaragaza uburyo abatutsi barimo abana n’abagore bari bagiye kwicirwa kuri St. André, bikaburizwamo n’inka yarogoye Interahamwe zigahitamo kuyibaga, ingabo za RPA zikahagoboka zigatabara abo batutsi.

Iyi filime yerekanwe bwa mbere i Kigali ku wa 3 Nyakanga 2019 ndetse yongera ku wa 5 muri Century Cinema.

Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza