Filime ‘The 600’ irata ubutwari bw’Inkotanyi yegukanye igihembo mu iserukiramuco ryo muri Autriche

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ugushyingo 2020 saa 09:50
Yasuwe :
0 0

Filime ‘The 600 Soldier’s Story’ irata ubutwari bw’Inkotanyi yegukanye igihembo cya filime ndende nziza muri Austria International Film Festival.

Ku rubuga rw’iyi filime banditse bagira bati “Tunejejwe no kubamenyesha n’ibyishimo byinshi ko twatoranyijwe nka filime ndende nziza muri Austria International Film Festival. Filime The 600 izerekanwa muri iri serukiramuco kuri internet guhera ku wa 27-29 Ugushying0 2020.”

Iyi filime igaragaza ubwitange bw’abasirikare 600 ba RPA boherejwe mu nyubako y’Inteko ishinga Amategeko yahoze yitwa CND mu rwego rwo kubahiriza amasezerano ya Arusha.

Iyi filime mbarankuru ‘The 600’ ivuga ku rugendo rwabo mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yanditswe inakorwa na Richard Hall ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, muri Great Blue Productions. Uyu yatwaye igihembo cya Emmy Award, akaba atunganya ibiganiro bya za televiziyo i Los Angeles. Hall amaze imyaka 25 akora uyu mwuga wo gutunganya filime.

Gutunganya iyi filime yabifashijwemo na A Wize Media y’i Kigali ya Annette Uwizeye ari nayo ihagarariye iyo filime.

Mu minsi ishize iyi filime yashyizwe mu zerekanwa kuri Amazon Prime muri Amerika y’Amajyaruguru kuva kuva ku wa 19 Ukwakira 2020, mu rwego rwo gufasha abantu baherereye muri ako gace batabashije kuyireba.

Ingabo za RPA zakoze ibikomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .