Iyi filime yiswe ‘Minimals in a Titanic World’ izerekanwa mu birori biteganyijwe ku wa 13 Gashyantare 2025, bizabimburira iserukiramuco rya Berlinale rizaba riba ku nshuro ya 75, mu gihe cy’iminsi 10 mu Mujyi wa Berlin.
Sharangabo yabwiye IGIHE ko we n’abagera kuri 10 bafatanyije gukora kuri iyi filime bazagera mu Budage ku wa 12 Gashyantare 2025, mbere ho umunsi umwe ngo iyi filime yerekanwe.
Yanavuze ko ari ishema kuri we kuba filime ye igiye kwerekanwa muri iri serukiramuco, ndetse akaba ari nabwo izaba imurikwa ku mugaragaro ku buryo abakunda kureba filime aho zerekanirwa bazatangira kuyireba nyuma yaho.
Ati “Ndishimye kandi icyo nabwira abantu nibwo bwa mbere iyi filime izaba igiye hanze. Nyuma izatangira kwerekanwa ahantu hatandukanye. Ni intambwe ikomeye kuri sinema nyarwanda, kandi ni umusaruro w’imvune za buri munsi duhura nazo. Ndishimye kandi nshimira abo twafatanyije ngo uno mushinga ugende neza.”
“Minimals in a Titanic World” ni filime ya mbere ndende ya Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo, ikubiyemo ubuzima bwa Anita, umubyinnyi uba wifuza kubigira umwuga no kubikora nk’akazi.
Nyuma yo gufungwa azira imyitwarire mibi, Anita agaruka mu buzima bwo kuzakora umuziki no kubyina mu kabari, gusa ahura n’inkuru y’incamugongo y’urupfu rw’umukunzi we, Serge.
Mu gihe inshuti ze zifatanya nawe muri ako kababaro, Anita aza kumenyana na Shema wari usanzwe ari inshuti ya Serge bakaza kubaka umubano umufasha kongera kwiyumvamo ihumure ndetse agashyira imbere kugerageza kubaka ubuzima bwe nk’umwanditsi w’indirimbo.
Iyi filime igaruka ku bibera muri Kigali mu bihe bya none, igaragaza urubyiruko rufite ibyifuzo byinshi ariko rukaba ruri hagati yo kubana n’ibyo byifuzo byarwo, urukundo, urupfu no kugerageza kugera ku ntego zarwo.
Uretse Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo wayoboye ifatwa ry’amashusho yayo, igaragaramo abandi bakinnyi ba filime nka Aline Amike, Niyigena “Rwasibo Joe” Jean Pierre, Ganza Moise, Nasser Makala na Alice Amike.
Abandi bagize uruhare mu ikorwa ryayo barimo Kivu Ruhorahoza wayinononsoye, Amin Goudarzi wakoze ibijyanye n’umuziki ndetse na Amadou Massaer Ndiaye wakoze ‘Sound Design’ na Carine Umunyana wakoze ‘Production Design’.
Ni mu gihe aba-Producers bayo ari Philbert Aimé Mbabazi Sharangabo, Samuel Ishimwe Karemangingo, Remy Ryumugabe, Didacienne Nibagwire, Alexander Wadouh, Roxana Richters na Augustine Moukodi. Yakozwe binyuze mu Imitana Productions na Iyugi Productions.
Mbabazi wakoze iyi filime asanzwe ategura iserukiramuco rya Kigali CineJunction Festival, rimaze kubera inshuro ebyiri mu Rwanda bivuze ko ryatangiye mu 2023.
Berlinale iyi filime igiye kwerekanwamo yatangijwe mu 1951, gusa guhera mu 1978 yatangiye kuba muri Gashyantare.
Ni rimwe mu maserukiramuco atatu ya sinema akomeye ku Isi kuko riri mu cyiciro cya Venice Film Festival ibera mu Butaliyani ndetse na Cannes Film Festival ibera mu Bufaransa.
Uretse iri serukiramuco “Minimals In A Titanic World” ihatanye mu cyiciro cya filime ndende, mu iserukiramuco rizwi nka “Festival Panafricain du cinéma et de la télévision de Ouagadougou (FESPACO), rizabera i Ouagadougou muri Burkina Faso ku nshuro ya 29.
Rizaba kuva ku wa 22 Gashyantare 2025 kugeza ku wa 01 Werurwe 2025, aho Tchad izaba ari cyo gihugu cy’Umushyitsi w’Icyibahiro muri iri serukiramuco, bivuze ko iki gihugu ari cyo kizaba gifitemo filime nyinshi.
FESPACO ni iserukiramuco rikomeye kurenza andi abera muri Afurika, ribera mu Mujyi wa Ouagadougou muri Burkina Faso buri myaka ibiri kuva mu 1972.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!