Filime ya Kivu yatoranyije muri 15 zigomba kwerekanwa muri iri serukiramuco rikomeye cyane riteganyijwe kuba hagati ya tariki 10 na 20 Gashyantare 2022.
Kivu ni we Munyafurika wenyine ufite filime izerekanwa ikanahatana muri iri serukiramuco uyu mwaka.
Iyi filime yayikoze afatanyije na Nibagwire Didacienne na Gaël Faye. Igaragaramo abakinnyi ba filime nka Mediatrice Kayitesi na Aline Amike.
Iri serukiramuco rizasozwa hatorwa filime nziza ndetse hahembwa umuyobozi wa filime mwiza (Director).
Carlo Chatrian ushinzwe gukurikirana ubuhanzi muri iri serukiramuco rya Berlinale, yavuze ko rigamije guhuriza hamwe abanditsi bo mu bice bitandukanye by’isi nyuma y’imyaka ishize isi yugarijwe na Coronavirus.
Filime ya Kivu izerekanwa muri iri serukiramuco izaba ihatanye n’izindi filime z’aba-directors bakomeye ku isi barimo nka Abafaransa Bertrand Bonello na Arnaud des Pallières, Umunya-Iran Mitra Farahani, Umunya-Australie Ruth Beckermann, Umuyapani Sho Miyake, Gastón Solnicki wo muri Argentine, Umumwongereza Peter Strickland ndetse n’Umugiriki Syllas Tzoumerkas.
Ruhorahoza yamenyekanye kubera filime yakoze zirimo ‘Grey Matter’ ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi . Yegukanye ibihembo inerekanwa mu maserukiramuco ya filime mu bihugu bitandukanya birimo Leta Zunze Ubumwe Za Amerika, Pologne, Brésil, Repubulika ya Czech n’ahandi henshi.
Hari kandi ‘“Things of the aimless Wanderer” ivuga ku rukundo rwavutse hagati y’umwiraburakazi n’umuzungu wo mu burengerazuba bw’Isi.
Berlinale yatangijwe guhera mu 1951 gusa guhera mu 1978 ryatangiye kuba muri Gashyantare. Ni rimwe mu maserukiramuco akomeye ku isi atatu kuko riri mu cyiciro cya Venice Film Festival ibera mu Butaliyani ndetse na Cannes Film Festival ibera mu Bufaransa.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!