Ni filime zo hanze y’u Rwanda ziri ku mbuga zitandukanye zerekanirwaho filime, mu gihe izindi zerekanirwa aherekanirwa filime hatandukanye ku isi.
Umjolo: The Gone Girl
Ni filime iri mu zigezweho z’Abanyafurika kuri Netflix. Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime nka Tyson Mathonsi, Thobeka Shangase na Sibongiseni Shezi.
Igaruka kuri ‘Couple’ iba ibayeho yizerana ariko nyuma bikaza kuzamba ubwo umwe yamenyega ko undi atari uwo kwizerwa. Ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Fikile Mogodi. Iyi filime yashyizwe kuri Neftlix ku wa 8 Ugushyingo.
Gladiator II
Nyuma y’imyaka irenga 24 igice cya mbere cya filime ‘Gladiator’ kigiye hanze, icya kabiri nacyo giheruka gukorwa ndetse cyatangiye kwerekanwa ku wa 15 Ugushyingo 2024.
Igice cya kabiri cy’iyi filime kimaze iminsi gitegerejwe na benshi, cyatangiye kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime nyuma yo gutwara hagati ya miliyoni 250-310$. Igice cya kabiri cy’iyi filime cyayobowe na Ridley Scott ari nawe wari wakoze ku cya mbere.
Iyi filime yatangiye gukorwa muri Kamena 2023 isozwa muri Mutarama 2024, yamurikiwe bwa mbere i Sydney muri Australie ku wa 30 Ukwakira 2024.
Iyi filime y’amasaha abiri n’iminota 28, yatunganyijwe na sosiyete zirimo ‘Scott free productions’, ‘Red wagon entertainment’, Parkes na Marc Donald image nation mu gihe izaba icuruzwa na Paramount Pictures.
Gladiator yanditswe na David Scarpa biturutse ku nkuru ya Peter Craig. Ni filime igaragaramo abakinnyi nka Paul Mescal, Pedro Pascal, Joseph Quinn, Fred Hechinger, Lior Raz, Derek Jacobi, Connie Nielsen na Denzel Washington.
The Seed of the Sacred Fig
“The Seed of the Sacred Fig” ni filime igaragaramo Iman n’umugore we Najmeh. Uyu mugabo aza gushyirwa mu mwanya mwiza mu bucamanza agahabwa inzu nziza yo kubamo n’umuryango we ndetse n’umushahara mwiza ariko atari izindi mpuhwe, ahubwo Leta ya Iran ishaka kumugira igikoresho cyayo muri politiki.
Iyi igaragaramo abakinnyi nka Soheila Golestani, Missagh Zareh, Mahsa Rostami na Setareh Maleki. Yatangiye kwerekanwa mu maserukiramuco atandukanye guhera muri Gicurasi uyu mwaka ariko izajya kuri Netflix ku wa 27 Ugushyingo.
Wicked
Iyi filime imara iminota 160 ishingiye ku gatabo gafite izina byitiranwa kanditswe mu 1995 ka Gregory Maguire. Igaragaramo abakinnyi nka Cynthia Erivo, Ariana Grande, Jonathan Bailey, Ethan Slater, Bowen Yang, Marissa Bode, Peter Dinklage, Michelle Yeoh na Jeff Goldblum. Izatangira kwerekanwa ku wa 22 Ugushyingo.
Ifatwa ry’iyi filime ryayobowe na Jon M. Chu mu gihe Winnie Holzman na Dana Fox aribo bayanditse. Iki ni igice cya mbere cyayo cyane ko icya kabiri byitezwe ko kizajya hanze mu Ugushyingo n’ubundi umwaka utaha. Igice cya mbere cy’iyi filime cyatwaye miliyoni 145$.
The Piano Lesson
‘The Piano Lesson’ ni filime yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika iteye ubwoba yayobowe na Malcolm Washington. Yafatanyije kuyandika na Virgil Williams.
Yakomotse ku mukino mu 1987 wa August Wilson. Igaragaramo Samuel L. Jackson, John David Washington, Ray Fisher, Michael Potts, Erykah Badu, Skylar Aleece Smith, Danielle Deadwyler na Corey Hawkins.
Denzel Washington ni Producer wayo mu gihe yahisemo kuyikorana n’abahungu be Malcolm Washington wayiyoboye na John David Washington ukinamo.
Iyi filime ishingiye ku musore ufungurwa agashaka kugurisha ‘piano’ yasizwe n’abakurambere. Igamije kwereka abakiri bato ko umurage w’abasokuruza atari uwo kubarirwa mu mafaranga ngo ube wagurishwa ahubwo ugomba gufatwa nk’igihango n’urwibutso byabo.
Bwa mbere yerekanywe muri ‘Telluride Film Festival’ ku wa 31 Kanama uyu mwaka, ishyirwa mu nzu zerekanirwamo filime muri Amerika zatoranyijwe ku wa 8 Ugushyingo mbere y’uko ku wa 22 Ugushyingo izatangira kunyura kuri Netflix.
Emilia Pérez
Ni filime igaragaramo umunyamategeko wemera gukorana n’agatsiko k’abagizi ba nabi ko muri Mexique. Iyi filime irimo ibyamamare muri sinema nka Zoe Saldaña wamamaye muri ‘Avatar’, ‘From Scratch’ n’izindi, Karla Sofía Gascón, umuhanzikazi Selena Gomez, Adriana Paz, Mark Ivanir na Édgar Ramírez.
Iyi filime yagiye hanze muri Amerika ku wa 1 Ugushyingo ariko ikaba yaragiye kuri Netflix ku wa 13 Ugushyingo.
Juror #2
Ni filime ya Warner Bros Pictures igaruka ku rubanza rw’umusore wo mu muryango ukomeye ushinjwa kwica umuntu, ariko umucamanza uba ugomba guca urubanza akaza kwisanga ahubwo ari we wicishije uwo muntu imodoka.
Iyi filime igaragaramo abakinnyi ba filime nka Nicholas Hoult, Toni Collette, J. K. Simmons na Kiefer Sutherland. Imara iminota 114. Ku wa 1 Ugushyingo iyi filime yerekanywe muri Canada, U Bwongereza na Amerika; mu gihe ku wa 14 Ugushyingo yerekanwe mu Butaliyani.
Sisters’ Feud (Las Hermanas Guerra)
Iyi filime igaruka ku bavandimwe b’abakobwa babiri bashwana hagati bapfa umugabo ndetse n’umwana w’umwe muri bo. Iyi filime yo muri Mexique yahanzwe na José Ignacio Valenzuela wakoze iyitwa “Who Killed Sara? yamamaye cyane.
Igaragaramo kandi Ana Serradilla wamenyekanye muri “All the Places”, Claudia Álvarez wakinnye muri “Las Juanas” na Ana Valeria Becerril wakinnye muri “Control Z”. Iyi filime iri kuri Netflix yagiye hanze ku wa 13 Ugushyingo 2024. Ifite ‘episode’ 20.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!