Ni muri urwo rwego IGIHE yahisemo kubahitiramo filime zitandukanye ziheruka kujya hanze. Ni filime zo hanze y’u Rwanda ziri ku mbuga zitandukanye zerekanirwaho filime mu gihe izindi zerekanirwa aherekanirwa filime hatandukanye ku isi.
1. Parallel
“Parallel” ni filime y’Abanyamerika. Ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Kourosh Ahari mu gihe yanditswe n’abavandimwe Aldis na Edwin Hodge bafatanyije na Jonathan Keasey. Igaruka ku mugore wisanga mu bibazo arwana no kwivana aho aba yisanze.
Iyi filime yakomowe kuri ‘Parallel Forest’ y’Umushinwa Lei Zheng yagiye hanze mu 2019. Iyi filime igaragaramo Danielle Deadwyler nka Vanessa, Aldis Hodge nka Alex ndetse na Edwin Hodge ukinamo mu izina rya Martel.
Iyi filime yabanje gushyirwa hanze na Vertical ku wa 23 Gashyantare 2024, ku wa 1 Nzeri ishyirwa kuri Paramount+.
2. We Will Dance Again
Ni filime mbarankuru igaruka ku gitero cyo ku wa 7 Ukwakira cya Hamas cyagabwe ku bantu bari bari muri Nova Music Festival muri Israel. Ni igitero cyahitanye abari bitabiriye iki gitaramo barenga 400. Muri iyi filime abarokotse bagaragaramo batanga ubuhamya bw’ibyababayeho.
Ifatwa ry’amashusho ya “We Will Dance Again” ryayobowe na Yariv Mozer. Izindi filime yakoze zirimo “The Devil’s Confession: The Lost Eichmann Tapes” na “Ben Gurion: Epilogue, My First War”. Iyi filime izajya kuri Paramount+ kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Nzeri 2024.
3. The American Society of Magical Negroes
Ni filime iri bwoko bw’izisetsa igaruka ku musore wiyunga ku banyafurika b’Abanyamerika bafite imbaraga zidasanzwe, batuye ubuzima bwabo gufasha abera kubaho mu buzima bwiza kandi buboroheye.
Iyi filime yakozwe na Kobi Libii igaragaramo Justice Smith, David Alan Grier, na An-Li Bogan. Yagiye kuri Prime Video guhera ku wa 3 Nzeri uyu mwaka.
4. Deliverance
“The Deliverance” yageze ku rubuga rwa Netflix ku wa 30 Kanama gusa ku wa 16 nibwo yatangiye kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime ku Isi yose. Ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Lee Daniels. Iyi filime ivuga ku nkuru ya Latoya Ammons. Mu Ugushyingo 2011 Latoya Ammons, umubyeyi we ndetse n’abana batatu be bimukiye mu nzu bakodesheje ahitwa Gary muri Indiana.
Nyuma yo kwimukira muri iyi nzu, Ammons na nyina, Rosa Campbell batangiye kujya bumva umuntu agendagenda mu nzu mu masaha y’igicuku ava mu buvumo iyi nzu yari ifite. Rimwe bakumva inzugi zikinga cyangwa zikingura muri ayo masaha. Iyi filime igaruka ku buzima uyu muryango wabayemo muri icyo gihe ndetse n’uko waje kwigobotora amadayimoni wabanaga nayo muri iyi nzu.
Ubuzima bwose bw’ibyabaye ku muryango wa Latoya Ammons nibwo Andra Day ukina ari Ebony Jackson, abahungu be Caleb McLaughlin ukina ari Nate Jackson na Anthony B. Jenkins ukina ari Andre Jackson, mushiki wabo Demi Singleton ukina ari Shante Jackson na Glenn Close ukina ari nyina wa Ebony witwa Alberta Jackson; bagaragara banyuramo. Iyi filime imara isaha n’iminota 52.
5. Rebel Ridge
“Rebel Ridge” ni imwe muri filime zimaze igihe gito zigiye hanze cyane ko yagiye hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 6 Nzeri 2024. Iyi filime igaruka ku mugabo ujya gufunguza mubyara we yitwaje ingurane, ariko akaza kubangamirwa na polisi iba yaramunzwe na ruswa.
Iyi filime yakozwe na Jeremy Saulnier ndetse igaragaramo ibyamamare muri sinema nka Aaron Pierre, Don Johnson, AnnaSophia Robb, David Denman, Emory Cohen, Steve Zissis, Zsane Jhe, Dana Lee, James Cromwell n’abandi.
6. The Front Room
Iyi filime ishingiye ku mugore uba utwite witwa Belinda uba utwite akabangamirwa na mukase. Iyi filime yakozwe na Eggers Brothers. Ishingiye ku nkuru ngufi byitiranwa yo 2016 ya Susan Hill. Igaragaramo abarimo Brandy, Kathryn Hunter, Andrew Burnap na Neal Huff.
Iyi filime yageze kuri A24 ku wa 7 Nzeri 2024.
7. Eden
Ni filime nshya igaragaramo abakinnyi ba filime bakomeye ku isi barimo Ana de Armas wamamaye muri filime zirimo ‘El Internado’, Vanessa Kirby wamenyekanye muri ‘Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw’, Sydney Sweeney uheruka kubaka izina muri ‘Immaculate’ yagiye hanze uyu mwaka n’abandi batandukanye.
Iyi filime ifatwa ry’amashusho yaryo ryakozwe na Ron Howard ndetse yandikwa na Noah Pink. Iyi filime izerekanwa bwa mbere kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Nzeri muri Toronto International Film Festival yatangiye ku wa 5 Nzeri izasozwa ku wa 15. Nyuma yo kwerekanwa muri iri serukiramuco izatangira kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime.
8. Planète B
“Planète B” ni filime yayobowe n’Umufaransa Aude Léa Rapin. Aha Umunyarwandakazi Umuhire akinamo ari kumwe n’abakinnyi ba filime bakomeye nk’Umusuwisi Souheila Yacoub n’Umufaransakazi Adele Exarchopulous, Umuhire akinamo yitwa Hermès.
Iyi filime imara isaha imwe n’iminota 58. Yerekanywe bwa mbere muri Venice International Film Festival, yaberaga mu Butaliyani ku nshuro ya 81. Ubu iri kwerekanwa mu nzu zerekanirwamo filime.
9. It Ends With Us
Ni filime nshya igaruka kuri Lily Bloom usura agace gato k’iwabo mu cyaro cya Maine, aho yagombaga gutanga imbwirwaruhame ku kiriyo cya se. Ari ku rubyiniro avuga ko azavuga ibintu bitanu yakundaga kuri se ariko aza kunanirwa kuvuga akava ku rubyiniro.
Ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ryakoze Justin Baldoni mu gihe yanditswe na Christy Hall. ishingiye ku gatabo gato ko mu ka Colleen Hoover. Igaragaramo abakinnyi batandukanye nka Blake Lively, Baldoni, Brandon Sklenar, Jenny Slate na Hasan Minhaj. Iyi filime ni iya Sony Pictures Entertainment.
10. The Perfect Couple
Ni filime y’uruhererekane iri kuri Netflix yagiye hanze ku wa 5 Nzeri uyu mwaka. Ifite ‘season’ imwe, igaruka ku bukwe buzamo ibibazo butaratangira nyuma yo gusanga umurambo hafi yaho bwari kubera. Nyuma biza gutahurwa ko buri wese muri ubu bukwe ari uwo kwitonderwa. Ishingiye ku gatabo gato byitiranwa ka Elin Hilderbrand.
Igaragaramo Nicole Kidman nka Greer Garrison Winbury, uyu aba ari icyamamare mu kwandika udutabo duto by’umwihariko akaba nyina wa Billy Howle ukina ari Benji Winbury akaba ariwe musore uba ugiye kurongora n’abandi batandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!