00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime nshya ya ’Avatar: The Way of Water’ ikomeje kwinjiza akayabo

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 18 Ukuboza 2022 saa 10:43
Yasuwe :

Filime nshya ya ’Avatar: The Way of Water’ ikomeje kwinjiza akayabo nyuma y’iminsi mike ishyizwe hanze, aho byitezwe ko kuri iki Cyumweru iba imaze kwinjiza hagati ya miliyoni $130- $150.

Ni filime imaze igihe itegerejwe cyane, nyuma ya Avatar yayibanjirije yasohotse mu 2009 igakundwa cyane.

The Way of Water ikomeje kwinjiza akayabo, aho ku wa Gatanu w’iki cyumweru yari imaze kwinjiza miliyoni $53 harimo na miliyoni $17 yinjije ku wa Kane.

TMZ itangaza ko nibura kuri iki Cyumweru, iyi filime igomba kuba yinjije amafaranga ari hagati ya miliyoni $130 - $150.

Ni filime yayobowe na James Cameron igaruka ku bikorwa bihimbano (Science fiction), imara amasaha 3h12’.

Umunyamerika w’umuhanga mu gusesengura kuri filime akaba umwanditsi n’utunganya amashusho, Scott Mantz, yagaragaje ko nubwo iyi filime irimo kwijiza amafaraga menshi, ari hasi y’ayakabaye yitezwe.

Ati "Avatar: The Way of Water yinjije miliyoni $53 ku wa Gatanu harimo na miliyoni 17$ yinjije kuwa Kane mu bantu bayirebye bwa mbere! Ni wo munsi wa gatandatu munini ubayeho wo kwerekana filime bwa mbere muri yu mwaka wa 2022, ndetse ishobora kwinjiza hagati ya miliyoni 130$-150$. Hari hitezwemo hafi miliyoni $175. Yashowemo miliyoni $350 ngo ikorwe."

Filime ya Avatar yamenyekanye nka filime y’ibihe byose mu zinjije amafaranga menshi kuko yinjije asaga miliyari 2$ nyuma y’uko igiye hanze mu mwaka wa 2009.

Muri uyu mwaka wa 2022 haribazwa niba ’The Way of Water’ yagiye hanze ku wa 16 Ukuboza, izakomeza kwandika aya mateka nyuma y’ikinyacumi cyose, mu gihe isohotse hari izindi filime nka ’Black Panther: Wakanda Forever’’ zirimo kubica bigacika.

Wakanda Forever nubwo yasohotse ifite imbaraga nyinshi iri no mu zikunzwe, yatangiye kwinjiza amafaranga make mu cyumweru cyayo cya kabiri isohotse, ndetse bikomeza bityo no mu byumweru byakurikiyeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .