Ni iserukiramuco ryiswe Festival du Film Subversif de Metz, ryabaye guhera ku wa 10 Kamena kugeza ku wa 12. Herekanwemo filime zitandukanye rigasozwa hatangwa ibihembo. Iri serukiramuco rya filime ryabaga ku nshuro ya karindwi.
Igihembo cyahawe iyi filime ni igitangwa n’akanama nkemurampaka gifatwa nk’igihembo cy’icyubahiro.
‘Neptune Frost’ yafatiwe amashusho mu Rwanda iminsi mike mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus gitera. Yanononsowe mu bihe bya Guma Mu Rugo.
Umwaka ushize ubwo yajyaga hanze, yerekanwe muri muri Cannes Film Festival mu cyiciro cya ‘Quinzaine des Realisateurs’, cyizwiho kwerekanirwamo filime nshya zifite umwihariko.
Ivuga ku bintu bitandukanye bitavugwaho rumwe na benshi. Kimwe mu bivugwamo harimo uburyo ibihugu biteye imbere binyunyuza ubukungu bw’ibihugu byitwa ko bikiri mu nzira y’amajyambere.
Irimo abakinnyi batandukanye b’abanyarwanda barimo Cheryl Isheja na Kaya Free, ari nabo bakinnyi b’imena.
Harimo Eric Ngangare, Eliane Umuhire uri no muri ‘Trees of Peace’ iri guca kuri Netflix, Natacha Muziramakenga, Annick Kamanzi, Kivumbi, Becky Mucyo, Manzi Mbaya, Michael Makembe n’abandi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!