Filime Mercy of The Jungle iri guhatana mu bihembo bikomeye mu Bubiligi

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘Mercy of The Jungle’ ya Joël Karekezi iri guhatana mu bihembo bya sinema bikomeye mu Bubiligi byitwa Les Magritte du Cinéma.

Iyi filime yashyizwe mu cyiciro cya filime z’inyamahanga ariko zatunganyijwe n’ababiligi aho ihatanye n’izirimo Atlantique de Mati Diop, Dieu existe, son nom est Petrunya, Dilili à Paris ya Michel Ocelot, Fourmi ya Julien Rappeneau, Fritzi, histoire d’une révolution ya Ralf Kukula n’izindi nyinshi.

‘La miséricorde de la jungle’ cyangwa se ‘Mercy of The Jungle’ ya Joël Karekezi, yakozwe na Aurélien Bodinaux muri Néon Rouge Production.

Ibindi byiciro birimo ni nk’icya filime nziza kurusha izindi n’ibindi.

Mercy Of The Jungle iri muri filime z’abanyarwanda zimaze kugira ibigwi ku ruhando mpuzamahanga. Yegukanye igihembo gikomeye muri Afurika [ l’Étalon de Yennenga] mu iserukiramuco ribera muri Burkina Faso rizwi nka FESPACO ryabaye muri Werurwe uyu mwaka.

Iherutse guhembwa muri Rwanda Film Festival nka filime nziza ndende y’umwaka ndetse no ku wa 27 Ukwakira 2019 yegukanye ibihembo bine muri ‘Africa Movie Academy Awards [AMAA] 2019.

Ubwo ibi bihembo byatangwaga ku nshuro ya 15 mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, Mercy of The Jungle’ yegukanye ibihembo mu byiciro bya ‘Best Achievement in Make-Up’, ‘Best Achievement in Costume Design’ na ‘Best Film’.

Usibye ibi bihembo byahawe Filime muri rusange, umukinnyi Marc Zinga ugaragara muri ‘Mercy of The Jungle’ yatsinze mu cyiciro cya “Best Actor in a Leading Role”.

‘Mercy of the Jungle’ ni filime ikinirwa mu ishyamba kuva itangiye kugera irangiye. Irimo imirwano, kurasana bimwe bakunze kugaragara muri filime z’intambara.

Iri mu rurimi rw’Igiswahili n’Igifaransa. Yakinwemo n’abanyarwandakazi babiri gusa [Nirere Shannel na Kantarama Gahigiri] abandi ni abo muri RDC, Mali, na Congo Brazzaville.

Ivuga ku buzima bw’abasirikare babiri b’abanyarwanda baba bari mu ntambara mu mashyamba ya Congo. Bagabwaho igitero aho baba bakambitse bamwe bagahita bambarira urugamba ariko uba yitwa Sergeant Xavier na Private Faustin, barasigara kuko baba basinziriye.

Nyuma yo kwisanga bonyine batangira urugendo rwo gushaka bagenzi babo, batazi iyo bajya. Muri iri shyamba bahuriramo ibibazo by’urusobe. Inzara, imbeho, uburwayi, no guhangana n’izindi nyeshyamba bagendaga bahura nazo.

Xavier arwara maralia ku bw’amahirwe bagahura n’abaturage bo muri Congo, bakamujyana iwabo bakamwitaho, yamara gukira bakabereka ahari ibirindiro by’ingabo z’u Rwanda bakerekezayo.

Bazihingukamo zikabikanga, Xavier bakamurasa ku bw’amahirwe ntapfe. Ntabwo yongera guhura na mugenzi we baruhanye mu ishyamba muri icyo gihe cyose.

Bongera guhurira mu ishyamba bongeye gutatana bose bakikanganamo umwanzi. Xavier abanza kurasa Faustin ariko ntamuhamye mu cyico, ku bw’amahirwe make undi nawe ahita umusubiza urusasu akamwahuranya umutima, agaca. Iyi filime yakinywe mu 2017 nyuma y’imyaka itandatu yanditswe.

Magritte du cinéma itegurwa Académie André Delvaux yo mu Bubiligi mu guhemba ababaye indashyikirwa mu ruganda rwa sinema muri iki gihugu no hanze yacyo. Ibi bihembo byatangiye gutangwa mu 2011, ibi Mercy of the Jungle iri guhatanamo bizatangwa mu ntangiro za 2020.

Mercy of the Jungle’ ni filime ikinirwa mu ishyamba kuva itangiye kugera irangiye
Joël Karekezi wakoze 'Mercy of the Jungle' imaze kuba ubukombe mu bihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza