Filime ‘Birds are singing in Kigali’ igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 17 Ugushyingo 2019 saa 07:44
Yasuwe :
0 0

Filime yitwa ‘Birds Are Singing in Kigali’ imaze kuba ubukombe igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda mu iserukiramuco rya European Film Festival (EUFF) ritegurwa n’abahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi, rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya gatanu.

Iri serukiramuco rizatangira ku wa 20 rigeze ku wa 24 Ugushyingo 2019 ribere mu Mujyi wa Kigali muri Century Cinema iherereye muri Kigali City Tower, kuri Club Rafiki i Nyamirambo n’i Gikondo ku bagide (guides).

Mu minsi izakurikiraho kuva ku wa 30 Ugushyingo kugeza ku wa 1 Ukuboza 2019 rizakomereza kuri Vision Jeunesse Nouvelle i Rubavu, kuri Centres de Jeune Yego i Rwamagana ndetse na Nyanza .

Uyu mwaka muri iri serukiramuco hazaba harimo irushanwa ku banyamakuru aho uzaba waryanditseho inkuru nziza azahembwa.

Iri rushanzwa rireba abanyamakuru bakorera mu Rwanda. Ibijyanye naryo bizatangazwa vuba hifashishijwe imbuga nkoranyambaga ry’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ndetse n’iz’iserukiramuco.

Flora Kaitesi ushinzwe kumenyekanisha mu itangazamakuru ibikorwa by’uyu Muryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi ishami ryawo mu Rwanda, yavuze ko abanyamakuru bandika mu ndimi zose bazaba bemerewe guhatana.

Yavuze ko igihembo bazaha umunyamakuru uzaba wahize abandi kizaba gishimishije nubwo atagitangaje.

Uyu mwaka kandi hazerekanwamo filime yitwa "Birds are Singing in Kigali" yakinnyemo Umunyarwandakazi Umuhire Eliane ikanamuhesha ibihembo bitandukanye.

Iyi izerekanwa ku wa Gatatu tariki 20 Ugushyingo guhera saa moya na 30 za ni mugoroba hafungurwa iri serukiramuco ku mugaragaro. Filime 15 zo muri Afurika n’I Burayi z’ubwoko butandukanye zizerekanwa, kwinjira bizaba ari ubuntu.

‘Birds Are Singing in Kigali’ igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda igaragaramo Umuhire Eliane uri mu banyarwanda bamaze kwamamara ku rwego mpuzamahanga muri sinema, wanegukanye ibihembo abiyikesheje.

Yatangiye kwamamara guhera mu 2017. Yegukanye ibihembo bitandukanye birimo icyo yahawe mu cyiciro cy’abagore mu iserukiramuco rya Karlovy Vary International Film Festival (KVIFF) ryabereye muri Repubulika ya Tchèque.

Muri uwo mwaka yegukanye n’ibindi birimo icya Chicago international film festival na Gdynia Polish film festival.

Mu 2018 yashyikirijwe igihembo yegukanye mu iserukiramuco ryaberaga muri Pologne ryitwa The Netia Off Camera International Film Festival. Iki gihembo cyari kigenewe umuhanzi uri kwitwara neza mu mwuga wa sinema, ‘MasterCard 2018 Rising Star’.

Muri uwo mwaka yahawe ikindi mu iserukiramuco rya let’s CEE Urania, ryaberaga muri Autriche n’icya New York polish film festival.

‘Birds are singing In Kigali’ imaze kubakira ibigwi Umuhire Eliane, yagiye hanze muri Kamena 2017. Yayihuriyemo n’umuzungukazi witwa Jowita, imara isaha n’iminota 53. Ivuga ku ngaruka z’ihungabana no ku buzima bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amashusho y’iyi filime yafatiwe mu Rwanda no muri Pologne , abakinnyi b’imena ni Eliane Umuhire [ukina witwa Claudine Mugambira warokotse Jenoside] na mugenzi we Anna Keller wo muri Pologne.

Yakozwe na Joanna Kos-Krauze abifashijwemo na RDF, Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Umuco na Siporo, CNLG n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe imfungwa n’abagororwa

Muri iyi filime hagaragaramo ibice by’u Rwanda birimo Kigali, Gereza ya Nyarugenge[yahoze yitwa 1930], Umubano Hotel, Nyagatare, Nyungwe ndetse na Nyamata aho Claudine Mugambira yabaga mbere ya Jenoside.

Keller afasha Claudine Mugambira guhungira i Burayi ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, agaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka itatu ari nabwo ashyingura abe Jenoside yahitanye akaza no kujya gusura imiryango y’abamwiciye.

Mugambira agera mu Rwanda agasanga ibintu byatangiye gusubira mu buryo ari nabwo yumvise ‘Inyoni ziririmba mu Mujyi wa Kigali’ mu gihe ubwo Jenoside yabaga nta n’imwe yahatambaga bityo agahitamo kuguma iwabo ntasubire i Burayi.

Umuhire Eliane uri mu bakinnyi b’imena muri iyi filime akubutse i Hollywood muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahari hari gukinirwa filime yitwa ‘Trees of Peace’ ivuga kuri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakozwe n’Umunyamerikakazi witwa Alanna Brown.

Iyi filime 'Birds are singing in Kigali' imaze kwegukana ibihembo byinshi yo ubwayo ndetse yanabihesheje abayikinnyemo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .