00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime ‘Bazigaga’ igaruka kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi ihatanye mu iserukiramuco muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 April 2024 saa 09:49
Yasuwe :

Filime ‘Bazigaga’ ivuga kuri Zula Karuhimbi warokoye Abatutsi barenga 200 muri Jenoside, iri guhatana mu bihembo bikomeye bitangirwa muri Afurika y’Epfo, bitangirwa mu iserukiramuco rya “Reel to Reality Festival’’.

Iri serukiramuco ribera mu mujyi wa Johannesburg buri mwaka, rigamije kumenyekanisha filime z’Abanyafurika bakorera muri Diaspora, rikaba ritegurwa n’ikigo “Behind Her Lens Visuals’’, iry’uyu mwaka riteganyijwe ku wa 31 Gicurasi kugeza ku wa 2 Kamena uyu mwaka.

Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora iyi filime ahatanye mu cyiciro cy’abatunganya filime bahize abandi.

Iyi filime iheruka kwegukana igihembo muri 8 & Halfilm Awards itegurirwa mu Butaliyani, yanegukanye ibihembo birimo icya ‘Best International Narrative Short’ ndetse n’icya ‘Best Human Rights Project’.

Iri serukiramuco ryatangijwe mu rwego rwo guha icyubahiro filime yitwa "8 & half" ya Federico Fellini yo mu 1963, yagiye yegukana ibihembo bitandukanye birimo n’icya Oscars.

Uretse iri serukiramuco kandi ‘Bazigaga’ yahatanye muri Sayen Festival ibera muri Amerika.

Iyi filime yagiye hanze mu mpera za 2022, kuva mu ntangiro z’umwaka ushize ubwo yatangiraga kumenyakana yagiye yigwizaho ibihembo bitandukanye. Mu ntangiro z’umwaka ushize Eliane Umuhire wayikinnyemo ari umukinnyi w’imena yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wahize abandi muri filime ngufi mu bihembo bitegurwa na Unifrance na France TV.

Ibi bihembo byatangiwe mu iserukiramuco rya sinema ryiswe Clermont Ferrand International Short Film Festival ritegurwa na France TV.

‘Bazigaga’ igaruka ku nkuru ya Zula Karuhimbi wari umuvuzi gakondo w’imyaka 62 akarokora Abatutsi basaga 200 bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu nkuru y’iyi filime Shaman Bazigaga arokora umupasiteri n’umwana we w’umukobwa bahigwaga bukware mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iyi filime yakozwe na Fulldawa Productions, yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys. Ikinamo Ery Nzaramba ukina ari Pasiteri Karembe, Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga, Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa ‘Voyou’, n’abandi.

Uyu mubyeyi wakomoweho inkuru y’iyi filime, yagizwe umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi 200 muri Jenoside mu 1994.

Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.

Inkuru ye ivuga ko mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora Abatutsi, aho yashyiraga igisura n’isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe.

Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru abo yahishe bakarokoka uko.

Iyi filime ‘Bazigaga’ imara iminota 25 yanahatanye muri ‘The British Academy Film & Television Arts Awards’ (BAFTA).

Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora iyi filime avuga ko yayanditse nyuma yo kubona ko hari filime nke zivuga ku byabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Jo Ingabire Moys ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ahava afite imyaka 14, abenshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Afite umuryango w’ubugiraneza yise Ishami Foundation, urwanya akarengane ku mpunzi ndetse n’abimukira.

Bazigaga ni imwe muri filime zigaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .