00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime 57 zigiye kwerekanwa muri Mashariki Film Festival

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ugushyingo 2021 saa 07:47
Yasuwe :

Iserukiramuco rya filime nyafurika rizwi nka Mashariki Africa Film Festival [MAAFF] ritegurwa n’abanyarwanda rikabera mu Rwanda, rigiye kuba ku nshuro ya karindwi ndetse biteganyijwe ko hazerekanwamo filime zitandukanye 57.

Izi filime 57 zatoranyijwe mu zindi zirenga igihumbi zari z’abantu bashakaga kwitabira iri serukiramuco rizaba guhera ku wa 10 kugeza ku wa 17 Ukuboza 2021.

Iri serukiramuco risanzwe riba buri mwaka, ushize ntabwo ryabaye kubera ibibazo bya COVID-19 byari byatumye ibikorwa bihuze abantu benshi bihagarara nka kimwe mu ngamba zo kwirinda iki cyorezo.

Rizaba rifite insanganyamatsiko igira iti “Vuga inkuru”, yatoranyijwe hagamijwe gutera imbaraga abakora filime zo kuvuga inkuru zifitiye umumaro umuryango, rikazabera muri Kigali Convention Centre ndetse no muri Canal Olympia i Rebero.

Filime zizerekanwa zagabanyijwe mu bice bitandatu. Zirimo indende, ingufi, mbarankuru, iz’uruhererekane zinyura kuri televiziyo cyangwa kuri internet, filime mpuzamahanga ndetse n’icyiciro cyahariwe izo mu Rwanda zanakozwe n’abanyarwanda cyiswe Iziwacu Rwanda. Filime zizerekanwa ziganjemo izo muri Afurika y’Uburasirazuba ndetse n’izindi zo mu bihugu bitandukanye ku Isi.

Filime yiswe ‘Tug of War (Vuta N’Kuvute) yayobowe n’Umunya-Tanzania Amil Shivji niyo izerekanwa hatangizwa iri serukiramuco rizamara icyumweru.

‘Tug of War’ ivuga ku bukoloni bwakorewe umugabane wa Afurika n’uko bwaje kuvanwaho. Muri iri serukiramuco uyu mwaka Ubufaransa bwatumiwemo nk’umushyitsi w’imena.

Biteganyijwe ko kandi hazabaho ibiganiro mpaka bivuga ku isano iri hagati ya sinema nyafurika n’iyo mu Bufaransa.

Muri filime zizerekanwa harimo izo mu Bufaransa, u Bwongereza, Nigeria, Bourkina Faso, Uganda, Senegal n’ahandi. Iziri mu cyiciro cya Iziwacu cyahariwe abanyarwanda zirimo ‘I Got My Things And Left’ ya Mbabazi Philbert , ‘Bambi’ ya Mutiganda Wa Nkunda , ‘Someone Cares’ ya Ndayishimiye Denis Valery, ‘Entanglement’ ya Karambizi Patrick na ‘In House’ ya Uzamukunda Brighton Hussein.

Harimo kandi ‘She Can’ ya Deus , ‘Ifoto Mbi’ ya Zaninka Jocelyne, ‘Nailed ‘ ya Zion SULEIMAN, ‘Kwizera’ ya Romeo Uwemera, ‘Isooko’ ya Habiyakare Muniru, ‘Intruder’ ya Cyusa Pacifique na ‘Embers of Love’ ya Manzi Santus.

Iri serukiramuco ryateguwe ku bufatanye na sosiyete ya Discop Africa ifasha mu kugura no kugurisha filime ndetse n’urwego rukurikirana ibya filime mu Rwanda (Rwanda Film Office/RFO).

Muri iri serukiramuco kandi hari gutegurwamo umushinga wiswe ‘The Bridge’ ugamije gutera inkunga filime 10 nyafurika zirimo n’iz’Abanyarwanda.

Iri serukiramuco risozwa hatangwa ibihembo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .