00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Filime 10 zirimo n’ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi zitegerejwe kuri Netflix

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 May 2022 saa 06:29
Yasuwe :

Urubuga rwa Netflix rukunze guteguza abantu filime nshya zizaba ziriho mu bihe bizaza, kugira ngo abarukurikira bamenye gahunda y’uko bazazireba, bamenye n’uko zizaba zimeze.

Kuri iyi nshuro IGIHE yahisemo filime 10 zitegerejwe kuri uru rubuga, ariko by’umwihariko ku nshuro ya mbere harimo filime yakinwe ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Trees of Peace ni filime y’Umunyamerika Alanna Brown ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ivuga ku bagore bane barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, igaragaza uko babashije kwihisha iminsi 81 mu mwobo bakawuvanamo icyizere, kwiyunga n’imbaraga zidasanzwe zo guhindura Isi.

Brown yigeze kubwira IGIHE ko yanditse iyi filime agendeye ku buhamya yahawe n’Umunyarwandakazi bahuriye muri Amerika, akavuga ko yumvise buremereye ahitamo kubukoramo filime. Izatangira kwerekanwa kuri Netflix ku wa 10 Kamena.

Muri Werurwe uyu mwaka nibwo byatangajwe ko iyi filime yamaze kugurwa na Netflix.

Dore urutonde rw’izindi filime ziri mu zitegerejwe kuri Netflix mu bihe biri imbere:

First Kill Season 1

Iyi filime izajya hanze ku wa 10 Kamena. Ni filime igaruka ku bakobwa b’abangavu babiri Juliette na Calliope. Umwe aba ahiga ‘Vampire’ mu gihe undi aba ari yo.

Jennifer Lopez: Halftime

Ni filime mbarankuru igaruka ku buzima bwa Jennifer Lopez. Ifatwa ry’amashusho yayo ryakozwe na Amanda Micheli. Yibanda ku kuntu yitwaye ku rubyiniro muri Super Bowl LIV Halftime Show. Izajya hanze bwa mbere ku wa 8 Kamena 2022 muri Tribeca Film Festival. Kuri Netflix izajyaho ku wa 14 uko kwezi.

“Stranger Things 4: Volume 1”

Ni filime izajya hanze ku itariki ya 27 Gicurasi 2022. Igice cya Mbere cya Season ya Kane y’iyi filime kizajya hanze muri Gicurasi mu gihe muri Nyakanga tariki 1 hazajya hanze icya Kabiri. Stranger Things ni filime yatangiye kujya hanze mu 2016.

Intimacy

Ni filime igaruka ku munyapolitiki ukizamuka ubangamirwa n’amashusho ye asambana ashyirwa hanze. Iyi filime yo muri Espagne igaragaramo ’Itziar Ituño’ wamenyekanye muri Money Heist na Lifeline, azaba ariwe mukinnyi w’imena. Izajya hanze tariki 10 Kamena.

Wrong side of Tracks

Ni filime yo muri Espagne ivuga ku mugabo urakazwa no kuba abacuruzi b’ibiyobyabwenge basHoje intambara ku muturanyi we, agahitamo guhangana nabo. Iyi filime izajya hanze kuri uyu wa Kane tariki 20 Gicurasi.

Clash of the Titans

Iyi filime izajya hanze ku wa 11 Kamena 2022. Ivuga kuri Perseus umuhungu wa Zeus ushyira ubuzima bwe mu kaga ngo acungure Umwamikazi Andromeda n’Ubwami bwa Joppa.

Miss Congeniality 2: Armed and Fabulous

Nyuma yaho Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bagenzi be bashimuswe, Grace Hart ukorera FBI afata inshingano zo gushakisha aba bantu byaba ngombwa ntanakurikize amabwiriza agenga akazi ke. Izashyirwa kuri Netflix ku wa Kamena.

Fuck Love Too

Ni filime igaruka ku bantu bagiye bababazwa mu rukundo batangiye kujya bafashanya ariko bamwe ntibibahire. Iyi filime izajya ku rubuga rwa Netflix kuri uyu wa Gatanu.

Collision

Ni filime igaruka ku munyemari n’umugore we baba bashaka gukiza umwana wabo uba washimuswe n’umugome kabuhariwe. Iyi filime ni iyo muri Afurika y’Epfo. Izatangira kwerekanwa kuri Netflix kuwa 16 Kamena.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .