Iyi filime igaruka ku buzima abirabura babagamo mu 1930, aho babaga bahangayikishijwe n’uburenganzira bwabo, gutunga ubutaka ndetse no kubona igishoro cy’imishinga itandukanye kuko byose bisa nk’ibyari mu maboko y’abazungu icyo gihe.
Nk’umusore wese wifuza kwibeshaho, Bernard Garrett yafashe akazi ko kwicara iruhande rwa banki maze akajya ahanagura inkweto z’abinjira cyangwa abasohoka muri iyi banki.
Ubwo yakoraga ako kazi yari afite intumbero yo kuzagera kure haruta kunama buri munsi ahanagura inkweto z’abanyemari.
Iyi niyo mpamvu uko yakoraga ako kazi yabaga afite agakayi ku ruhande yakandikagamo ibyo yumvaga bavuga yaba imbere muri banki cyangwa hanze yayo kuko yibwiraga ko niba ari abantu bagana banki uko biri kose ibiganiro byabo ahanini biba bishingiye ku kwiteza imbere, imishinga y’amafaranga n’ibindi.
Uko yandikaga niko nawe yarushagaho gushaka icyerekezo cy’ubuzima bwe ashingiye ku bumenyi mu by’ubukungu yakuraga mu bayobokaga banki.
Nyuma y’imyaka yaje gukura yubaka umuryango aza kwerekeza mu Mujyi wa Los Angles, aho yakoze nk’umuranga w’inzu. Iki gihe yazengurukaga umujyi wose ashakisha inzu zikodeshwa cyangwa izigurishwa.
Nti byari byoroshye kuko muri iyo myaka habagaho ivangura rikomeye kuko abazungu babaga ukwabo n’abirabura ukwabo.
Yakomeje gukora aka kazi ariko aza kugira igitekerezo cyo kwaka inguzanyo muri banki kugira ngo yagure umushinga we.
Ubwo yajyaga muri banki ashaka inguzanyo yangiwe guhura n’umuyobozi wayo kuko yari afite uruhu rwirabura, asohorwa atamubonye.
Mu rugendo rw’ako kazi rutari rworoshye yaje guhura n’undi Munyamerika w’umwirabura, Joe Morris, amufasha mu kazi ke kuko we yari abirambyemo.
Baje gushaka umuzungu witwa Matt Steiner kugira ngo azajye abagerera aho batagera kubera ikibazo cy’irondaruhu.
Bamwigishije ibijyanye n’uwo mwuga no gukina imikino ihenze kugira ngo abafashe kugera kuri benshi.
Barahiriwe ndetse ya banki Bernard Garrett yasohowemo aza kuyigura.
Iyi filime “The Banker” yayobowe na George Nolfi, yanditswe na Nolfi, Niceole Levy na David Lewis Smith, Stan Younger we atunganya izo nyandiko n’uburyo izakinwamo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!