00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Integuza ya Black Panther 2 yagiye hanze itarimo umusimbura wa Chadwick Boseman

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 July 2022 saa 08:28
Yasuwe :

Studio itunganya filime muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marvel, yashyize hanze amashusho y’incamake (trailer) y’igice cya kabiri cya Black Panther biteganyijwe ko kizasohoka mu Ugushyingo 2022.

Black Pather ni filime y’imirwano igaruka ku mibereho y’igihugu gihimbano cyo muri Afurika cyiswe ‘Wakanda’ kiba gifite ikoranabuhanga rihambaye.

Umwami w’icyo gihugu yaje gupfa maze umwana we witwa T’Challa wabaga mu mahanga, agaruka iwabo aje gusimbura se ku butegetsi.

Mbere y’uko ajya ku butegetsi ariko igihugu cye cyatewe n’umwanzi wari ugambiriye guteza intambara y’Isi yose ahereye muri icyo gihugu cya Wakanda.

Byabaye ngombwa ko T’Challa atabara maze yambara umwambaro umuha imbaraga zidasanzwe unamuha isura nk’Igisamagwe cyangwa “Black Panther”.

Kugeza ubu Marvel Studios yamaze gushyira hanze ‘Trailer’ y’igice cya kabiri cya Black Panther. Ni filime itazagaragaramo Chadwick Boseman (T’Challa) ari nawe wari umukinnyi w’imena kuko yitabye Imana mu 2020 azize kanseri.

Marvel iherutse gutangaza ko muri iyi filime nta muntu uzasimbura Chadwick Boseman ngo ajye mu mwanya w’ibyo yakinaga. Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’impaka ndende bamwe bashaka hatagira umusimbura mu rwego rwo kumuha icyubahiro, mu gihe abandi barimo na murumana w’uyu mugabo bavugaga ko agomba gusimburwa kugira ngo iyi filime irusheho kuryoha.

Iki gice cya kabiri cya Black Panther cyayoboye na Ryan Coogler wayoboye n’ubundi icya mbere. Kizagaragaramo abakinnyi bakunzwe mu cya mbere nka Letitia Wright wakinnye yitwa Shuri na Lupita Nyong’o wakinnye yitwa Nakia.

Hongewemo abandi bakinnyi bashya nka Michaela Coel na Dominique Thorne.

Black Panther ni imwe muri filime zakunzwe cyane, aho bibarwa ko yinjije arenga miliyari y’amadorali. Ni yo ya mbere iri mu cyiciro cy’izizwi nka ‘superhero films’ yegukanye igihembo cya filime ifite amashusho meza mu bihembo muri Oscar.

Uretse iyi Black Panther2, Marvel Studios yatangaje ko mu myaka iri imbere izashyira hanze Guardians of the Galaxy Vol. 3, The Fantastic Four, Avengers: The Kang Dynasty na Avengers: Secret Wars.

Incamake ya Black Panther2


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .