Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Nzeri 2024 kuri Canal Olympia ku i Rebero. Cyahuriyemo ibyamamare bitandukanye mu muziki, sinema n’ibindi.
Bahavu Jeannette ubwo yafataga ijambo, yashimiye abantu bose baharuye inzira muri sinema Nyarwanda avuga ko bashyize itafari rikomeye kuri uru ruganda.
Yavuze ko BahAfrica yatangije yamubaye mu nzozi kuva kera, ariko akaza kumenya ko akwiriye gutera intambwe agashyira mu bikorwa ibyo yahoze yifuza kera. Ati “Ubu ntibikiri inzozi turakora. Ntabwo bikiri inzozi, kuba twakora amahugurwa ngo dusohore abanyeshuri bangana gutya. Ubu ndi mu nzozi zanjye.’’
Bahavu yashimiye umugabo we Ndayirukiye Fleury wamushyigikiye, ubwo bamaraga kurushinga agakomeza kubaha akazi ke, mu gihe hari abandi bagiye bashaka bagahindura ibitekerezo.
Ati “Ndashimira umutware wanjye yabaye udasanzwe mu kugira ngo nsohoze inzozi zanjye. Hari benshi twatangiriye rimwe cyangwa se abambanjirije, bagiye mu bindi ariko ndamushimira ko yashyigikiye inzozi zanjye. Yatumye menya ko nta mugore utabasha kugendera mu nkweto ndende ahubwo agorwa no kubona umufata ukuboko.”
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma y’iki gikorwa, uyu mugore yavuze ko gushimira umugabo byaturutse ku bintu byinshi yagiye abona muri sosiyete, aho abagabo bamwe badashyigikira icyo umugore yumva ashaka gukora.
Ati “Muri sosiyete tubamo hari igihe usanga umugore avuga ngo umugabo wanjye ntabwo anyemerera gukora, cyangwa se twamaze kubana ahita yanga ko nongera gukora filime cyangwa kuzikina. Ariko, we yubaha ahantu cyane twahuriye. Akavuga ati ’ni impano idasanzwe, kandi iyo ubyitegereje ntabwo aba muri sinema cyane afite ukuntu antwara neza, ni umuyobozi mwiza cyane kuri njye’.”
Uyu mugore yashimiye abantu barimo Misago Willy Nelson wamuhaye umwanya muri ‘City Maid’, Issa Dusingizimana wamufashije akamushyira muri filime bwa mbere n’abandi.
Mu minsi yashize hadutse bamwe mu banyeshuri bavugaga ko bigishijwe mu ishuri rya Bahavu, bagaragazaga ko bababeshye bakabambura ndetse ntibahugurwe nk’uko bari babyijejwe. Uyu mugore avuga ko kuri iki kiba yagaragaje ko ari ibitero bya satani.
Ati “Ni ibitero bya Satani, aho ikintu cyiza nk’iki kigomba kuba ntabwo yari kwemera ko bigerwaho nta ntambara zibayeho byateguraga uyu munsi. Nta kintu kiza ngo gisige ibintu byose ari bibi.”
Muri iki gikorwa herekanwe igice cya kabiri cya filime ‘Bad Choice’ ya Bahavu, igaruka ku muntu wakoze amahitamo mabi mu rushaho rwe bikamugira ingaruka zitandukanye yaba mu marangamutima n’ahandi.
Bahavu kuri ubu yahaye impamyabumenyi ibyiciro birindwi by’abanyeshuri basoje amasomo yabo, ariko avuga ko n’abandi bashaka kwihugura muri sinema bagana ‘‘BahAfrica Entertainment’’.
Amafoto: Kasiro Claude
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!