00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bahavu agiye gushyira ku isoko ry’umurimo abakinnyi ba filime 196 babihuguriwe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 16 September 2024 saa 02:22
Yasuwe :

Bahavu Jeannette ageze kure imyiteguro yo guha impamyabushobozi abanyeshuri 196 bahuguriwe muri ‘BahAfrica Entertainment’, sosiyete y’uyu mugore wamamaye muri sinema y’u Rwanda.

Aba banyeshuri bahuguriwe gukina sinema mu gihe cy’amezi atandatu. Iki gikorwa akazagifatanya no kumurika igice cya kabiri cya filime yise ‘Bad Choice’ cyane ko icya mbere cyasohotse mu 2023.

Ibirori byo gutanga impamyabushobozi no kumurika iyi filime biteganyijwe kubera muri Canal Olympia ku wa 27 Nzeri 2024.

Umwihariko w’iyi filime ni uko igaragaramo bamwe mu banyeshuri bahuguwe na Bahavu amaze igihe ahugura ku bijyanye no gukina sinema.

Aba banyeshuri byari byitezwe ko bagombaga guhabwa impamyabushobozi zabo muri Kanama 2024 icyakora biza gusubikwa kuko byahuriranye n’izindi gahunda byimurirwa muri uku kwezi.

Bahavu avuga ko igitekerezo cyo guhugura abakinnyi ba filime yakigize ubwo yari atangiye gutunganya ize bwite, yajya gutoranya abo azakorana nabo agasanga bafite impano ariko barabura ubumenyi.

Ati “Si ukukubeshya benshi mu bakinnyi binjira muri sinema uba usanga bafite impano zidasanzwe, ariko ugasanga barabura ubumenyi buke. Ngaho aho nakuye igitekerezo cyo gutangiza amahugurwa.”

Bahavu ahamya ko bamwe mu bakinnyi yahaye amahugurwa yahise anabaha akazi muri filime ze nshya ari gutunganya, icyakora ahamya ko buri wese afite uburenganzira bwo kubakoresha mu gihe abakeneye.

Bamwe mu banyeshuri bize muri 'BahAfrica Entertainment' ya Bahavu Jeannette
Bahavu agiye kumurika igice cya kabiri cya filime 'Bad Choice' anahe impamyabushobozi abarangije kwiga muri 'BahAfrica Entertainment'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .