Apple yatangiye guhangana na Netflix mu kwerekana filime kuri internet

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 10:08
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwa Apple Inc. rusanzwe ruzwiho gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, rukomeje gushaka uburyo bwose rwakwinjira mu bijyanye no kwerekana amashusho rugahangana n’izindi sosiyete nka Netflix, Amazon n’izindi.

Iyi sosiyete iherutse gushyira imbaraga nyinshi muri Apple TV+ byitezwe ko izayifasha guhangana na Netflix, Amazon Prime Video na Disney+; ibigo bisanzwe bizwiho gucururizwaho filime z’ubwoko butandukanye n’ibindi biganiro mu mashusho.

Bijya gutangira, Apple yagiye mu biganiro bitandukanye bya kera bya Hollywood kugira ngo bizajye binyuzwa kuri Apple TV+ ndetse biza kurangira iguze bimwe muri ibyo na filime zitandukanye.

Ntabwo byarangiriye aho kuko yanahise ikura amata ku munwa Netflix yari iri muri gahunda yo kugura filime yitwa ‘Greyhound’ yakinnyemo Tom Hanks, yishyura Sony yayikoze miliyoni 70 z’amadolari kugira ngo ibone uburenganzira bwo kuzayerekana mu gihe cy’imyaka 15.

Ubu Apple yamaze kugura indi filime ya Martin Scorsese wamamaye cyane i Hollywood, izaba yitwa “Killers of the Flower Moon”; iyi izagaragaramo Leonardo DiCaprio na Robert De Niro.

Apple TV ifite abantu barenga miliyoni 33 biyandikishije ku kureba amashusho ku rubuga rwayo ariko umubare munini ntabwo bayikoresha.

Apple itangiye igisa n’ihangana kuri Netflix mu gihe bivugwa ko umubare w’abareba Netflix ku isi, ari kimwe cya gatatu cy’abantu bajya kuri Internet bose. Nibura mu bakiliya ba Netflix, buri umwe arebaho amashusho iminota 90 ku munsi.

Iyi sosiyete igura filime n’ibindi biganiro bikunzwe bigaca ku rubuga rwayo, uretse ko hari n’amafaranga ishora mu gukora ibyayo.

Netflix irebwa mu bihugu 190 hirya no hino ku Isi, aho ifite abakiliya basaga miliyoni 182. Yabonye abayikoresha bashya bagera kuri miliyoni 16 muri ibi bihe bya Coronavirus ndetse iza no mu bigo bicurizwaho filime byabonye agatubutse muri ibyo bihe.

Apple TV+ irashaka kwigarurira abakunda filimi igaca kuri Netflix

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .