00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka, filime nshya y’uruhererekane yitezweho guhindura amateka ya sinema mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 07:35
Yasuwe :
0 0

Amateka ni filime igaragaza ibibazo rusange byo mu miryango cyane cyane iy’abanyafurika by’umwihariko umuryango nyarwanda nko hagati y’abashakanye.

Muri iyi filime hakinwa ku buzima bw’ umubyeyi uhora ashaka kugira uruhare mu mahitamo y’abana be cyane cyane ashingiye ku butunzi bw’abo bifuza kubana nabo.

Igaruka ku mugabo witwa Theo wahuye n’ingaruka zikomeye akagirirwa nabi n’umuryango yifuje gushakamo ariko ukamunenga kuba umukene. Uko ibihe bihita, yaje kubona ubutunzi nawe agambirira kwihorera ariko ubushuti bwe na Padiri Mukuru uboneka muri iyi filime bugira uruhare mu guhindura amateka.

Gakwaya Célestin wanditse iyi filime yavuze ko mu bice bitandukanye byayo hazakinwa no ku zindi ngingo zigamije kwimakaza ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi kugira ngo umuryango ubashe kubakira ku ngo zihamye.

Igaragaramo Gakwaya Célestin, Umutoniwase Pamela , Uwujineza Roselyne, Simparingabo Joshua, Ndaganje Faustin, Supersexy Nana n’abandi kuko harimo abarenga 15.

Nk’uko biboneka ku mashusho mbanziriza yo kumenyekanisha iyi filime, abakinnyi bashya bahawe amahirwe cyane kugira ngo nabo bigaragaze.

Gakwaya Célestin wanditse iyi filime avuga ko guha amahirwe abakiri bato mu mwuga wa sinema aribyo bashyize imbere kugira ngo bitume n’uruganda rwa sinema mu Rwanda rugira ahazaza heza.

Ati “Twahaye amahirwe abakinnyi bakiri bashya muri sinema, tubanza kubatoza ibijyanye na sinema kandi twabonye umusaruro warabaye mwiza kuko uko bitwaye mu gihe cy’ifatwa ry’amashusho byatweretse ko dufite Abanyarwanda bafite impano kandi tuzakomeza no gutoza abandi benshi bakiri bato.”

Filime igamije guhindura amateka ya sinema

Mike Karangwa ukuriye uyu mushinga yavuze ko atari kenshi filime zivuga ku buzima busanzwe zo mu Rwanda zibasha kugezwa kuri televiziyo ziboneka henshi muri Afurika. Gahunda ihari ni uko “Amateka” izashyirwa mu rurimi rw’igifaransa kugira ngo igere kuri benshi.

Ati “ “Iyo urebye televiziyo zibarizwa kuri Shene za Canal+ usanga akenshi amafilime yo mu bihugu by’uburengerazuba ariyo akunze kwibandwaho cyane. Kuri twe , igihe kirageze ngo natwe Abanyarwanda dutangire twereke Afurika ko uruganda rwacu rwa sinema rumaze gukura. Turizera ko ibigo bikomeye byatangiye gukorera mu Rwanda nka Canal + bizaduha umusanzu ukomeye mu kumeyekanisha filime zacu”.

Karangwa ngo yizera ko abanyafurika n’abandi bazanyurwa n’inkuru iteye amatsiko ivuga ku buzima babayemo mu miryango ariko kandi bazanagira amahirwe yo kureba ubwiza bw’u Rwanda binyuze mu mashusho azaba yerekana n’ibice bitandukanye by’imijyi igize u Rwanda izakinirwamo.

Ingingo zitavugwaho rumwe mu miryango

Gakwaya wanditse iyi filime yavuze yagiye yegeranya ibitekerezo by’abantu batandukanye barimo na Cardinal Antoine Kambanda na Musenyeri Smaragde Mbonyintege aho bamufashije gusobanukirwa neza ibibazo imiryango ihura n’uburyo bizana ingaruka ku bana n’icyakorwa kugirango haboneke ibisubizo birambye.

Akomeza avuga ko iyi filime izagaruka cyane cyane ku ruhare rwo kubaka muryango muzima cyane cyane ibibazo biba hagati y’abashakanye bikagira n’ingaruka ku bana aho bishora mu biyobyabwenge no mu yindi myitwarire iteye inkeke ituma hari abatwara inda zidateganijwe, abarwara indwara zandurira mu mibonano n’ibindi bitandukanye bituma imiryango itari mike ikomeza gukomereka ari nako byangiza sosiyeti.

‘Amateka’ ni filime y’uruhererekane iri gutunganywa na IGIHE, StoryKast , Lotus Bleu, Ingagi Pro ndetse na Diyoseze ya Kabgayi. Iyi filme izaba ifite season eshatu. Buri imwe ifite aduce tugera kuri 35. Biteganijwe ko itangira kunyuzwa kuri za televiziyo muri Nyakanga 2021.

Gakwaya Célestin usanzwe umenyereye ibijyanye na Sinema, niwe wanditse iyi filime
Iyi filime igaragaramo na Super Sexy wamamaye ku mbuga nkoranyambaga
Iyi filime yitezweho kuzana impinduka mu ruhando rwa sinema
Jean d'Amour Ndacyayisenga uri mu bakinnyi bagaragara muri iyi filime
Joseph 'Jeff' Niyonzima ni umwe mu bakinnyi b'iyi filime
Ndaganje Faustin nawe ari mu bakinnyi b'iyi filime
Roselyne Uwujineza ari mu bakinnyi b'iyi filime
Umutoniwase Pamela ni umwe mu b'igitsinagore bagaragara muri iyi filime
Iyi filime ikinanywe ubuhanga bwihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .