Amashusho y’urukozasoni kuri Youtube n’udusobanuye byasabiwe guhagurukirwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 27 Ugushyingo 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Abakinnyi ba filime, abaziyobora n’abandi bo mu ruganda rw’amajwi n’amashusho mu Rwanda, bahuriye mu kiganiro n’inzego zitandukanye za leta baganira ku bijyanye n’iby’umutungo mu by’ubwenge bamwe batunga agatoki abantu bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri Youtube.

Ni ikiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2019 muri Serena Hotel, gitegura inama y’iminsi ibiri yateguwe na RDB igiye kuba guhera ku wa 27 Ugushyingo kugeza ku wa 28 igahuriza hamwe abantu baturutse mu bice bitandukanye by’isi igamije kuganira ku iterambere ry’uruganda rw’amajwi n’amashusho yiswe ‘Kigali Audiovisual Forum [KAF]’.

Cyari kirimo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi; Me Kavaruganda Julien ukuriye urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Umuyobozi Mukuru wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema na Richard Iyaremye wari waturutse mu Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha.

Abahanzi basobanuriwe byinshi byerekeye kubungabunga umutungo mu by’ubwenge.

Clare Akamanzi yavuze ko uruganda rujyanye n’ubuhanzi ari rumwe mu zifite akamaro kandi bari gushyiramo imbaraga.

Ati “Uruganda rw’ubuhanzi rusa nk’aho ari rushya mu gihugu cyacu, turi kubishyigikira cyane ngo turebe ko hari icyo byakongera mu gihugu cyacu kandi kugira ngo bishoboke dukeneye abantu b’abanyabwenge kandi bashobora guhanga udushya. Kandi ni byiza ko tubishyigikira, dushaka kugaragaza ko ari uruganda rutagibwamo n’abashaka kwishimisha ahubwo ari uruganda rwabyara amafaranga. Mu bihugu biteye imbere ubona ko 10 % by’ubukungu buturuka mu buhanzi.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo bafashe abafite ibihangano ubu Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, gifite umwanditsi ndetse no kwandikisha ibihangano ubu bikaba ari ubuntu.

Me Kavaruganda Julien uri mu batanze ikiganiro, we yibukije abari bateraniye aho ko umutungo w’umuntu ugomba kugira ibimenyetso.

Ati “Igitekerezo cyawe ubwacyo ntabwo kiba kirinzwe ariko uba ugomba kubigiramo amasezerano cyangwa ukabikibikira ibimenyetso bigaragaza ko ari icyawe koko. Umutungo wawe ugomba kugaragaza ko ari wowe wawutekereje atari uwa mugenzi wawe kuko awugutwaye nta kimenyetso uba ubaye uwe. Kubirinda akenshi hagomba amasezerano n’ibimenyetso.”

Mu mwanya w’ibitekerezo , Aaron Niyomwungeri uhagarariye urugaga rw’abanditsi ba filime mu Rwanda, yatanze igitekerezo atunga agatoki udusobanuye ndetse na televiziyo zisigaye zitunyuzaho avuga ko byagakwiye guhagarara kuko bidindiza sinema nyarwanda .

Umwe mu bari bitabiriye iki gikorwa yabajije Richard Iyaremye icyo bakora ku bantu bakwirakwiza amashusho y’urukozasoni kuri Youtube mu gusubiza avuga ko ari ikintu kidakwiriye kandi banatangiye kugihagurukira.

Ati “Iki ni ikintu cyagiye kigaragara uko iterambere rigenda ryihuta cyane cyane mu gihugu cyacu mu ivugurura ry’amategeko ryabaye muri Kanama uyu mwaka rijyanye n’ivugurura ry’amategeko ahana ibyaha by’ikoranabuhanga, twakoze ku buryo icyo nacyo kizamo, icyaha cyitwa gukwirakwiza ibintu by’urukozasoni hifashishijwe ikoranabuhanga. Ariho haza ha handi haza abifashisha Youtube bamamaza ibiteye isoni ndetse mwagiye mubyumva kenshi bamwe bagiye bafatwa bagafungwa ariko aha ho twaciye umurongo.”

“Abenshi babikoresha kuko bikurura abantu baba bashaka kuzamura abareba amashusho yabo batitaye ku ngaruka bigira ku bana bacu no ku muryango nyarwanda. Ibyo ntabwo tubijyaho impaka iyo tubibonye tukamenya uwabikwirakwije turamukurikirana.”

Inama ya Kigali Audiovisual Forum igiye kuba ku nshuro ya kabiri umwaka ushize yitabiriwe n’abantu 300 baturutse mu bihugu bitandukanye mu gihe uyu mwaka hazaba hitabiriye 500, ndetse hazarebwa umusaruro inama y’umwaka ushize yatanze.

Iki kiganiro cyabereye muri Serena Hotel
Iki kiganiro cyari kiyobowe na Sandrine Isheja
Malaika Uwamahoro wamamaye mu kuvuga imivugo no muri sinema yari ari muri iki gikorwa
Me Kavaruganda Julien ukuriye urugaga rw abavoka mu Rwanda muri iki kiganiro
Clare Akamanzi yavuze ko uruganda rujyanye n ubuhanzi ari rumwe mu zifite akamaro kandi bari gushyiramo imbaraga
Richard Iyaremye wari waturutse mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha aganiriza abakora mubya sinema
Richard Kayibanda ushinzwe kwandika imitungo mu by’ubwengemuri RDB yashishikarije abahanzi kwandikisha ibihangano byabo
Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt Col Patrick Nyirishema na we yaganirije abitabiriye ikiganiro
Abahanzi batandukanye bari bitabiriye iki gikorwa
Abatanze ikiganiro basabye abahanzi kumenya uburenganzira bwabo
Abitabiriye iki kiganiro bari biganjemo abo muri sinema nyarwanda
Gakwaya Celestin wamenyekanye muri filime Serwakira nka Nkaka ubwo yatangaga igitekerezo muri iyi nama

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza