Uyu mukobwa ari mu Rwanda guhera mu ntangiro z’iki cyumweru. Mu butumwa yanditse yagaragaje ko yishimiye gusura ingagi ndetse anashimira Visit Rwanda yabimufashijemo.
Ati “Byari urugendo rurerure ariko kumarana igihe n’ibi biremwa byiza byatumye biba byiza cyane! Ndi umunyamugisha kuba nabibonye.”
Yakomeje ashimira Visit Rwanda yamufashije gusura ingagi, ibintu avuga ko bidasanzwe mu buzima bwa buri muntu.
Uyu mukobwa w’imyaka 25 ari mu Rwanda guhera mu ntangiro z’iki cyumweru, aho yagaragaye mu bice bitandukanye bya Kigali. Yasohokeye ahitwa Lavana ubwo yari amaze igihe gito mu Rwanda ndetse anasura inzu ihanga imideli ya Moses Turahirwa izwi nka Moshions.
By’umwihariko ari mu Rwanda mu bikorwa byo kumenyekanisha filime aheruka kugaragaramo yitwa “Fight Like a Girl’’ agaragaramo ari umukinnyi w’imena.
Ku wa Gatanu tariki 2 Kanama hanabaye igikorwa cyo kuyerekana kuri Canal Olympia.
Iyi filime yayihuriyemo n’Abanyarwanda barimo Nkusi Arthur, Bahali Ruth witabiriye Miss Rwanda 2022, Malaika Uwamahoro, Mazimpaka Jones Kennedy n’abandi.
Ama Qamata yatangiye kugaragara muri filime zitandukanye guhera mu 2016. Mu 2020 nibwo yagaragaye muri “Blood & Water’’ yitwa Puleng Khumalo. Iyi ni nayo filime yatumye amenyekana cyane ku Isi yose.
Ama Qamata ubusanzwe yitwa Amamkele Lithemba Qamata. Yavutse ku wa 2 Nzeri 1998.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!