Agashami Dudu usanzwe aririmba gakondo yinjiye mu gukina filime

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Mutarama 2021 saa 10:47
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Agashami Dudu nyuma yo gusohora indirimbo ziganjemo injyana gakondo, noneho yinjiye mu mwuga wo gukina filime.

Agashami Dudu azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Ni njye nawe Mama”, “Rutaneshwa wanjye” na “ Cyumba ya Byumba” irata ikanasingiza ubwiza bw’imwe mu misozi y’u Rwanda abimburiye ku musozi wa Cyumba uherereye mu Murenge wa Cyumba wo mu Karere ka Gicumbi.

Kuri ubu yatangiye gukina muri filime y’uruhererekane yiswe “Ikiriyo cy’urukundo” iboneka ku mbuga nkoranyambaga za YouTube aho akina yitwa “Mama Carvin (Chastine)”. Ni filime mpuzamahanga ikinamo Abanyarwanda, Abarundi, Abagande n’Abanyakenya, bashoboye kuvuga Ikinyarwanda.

Agashami Dudu yabwiye IGIHE ko nyuma yo kumva anyuzwe no gushyira hanze indirimbo ze za mbere mu njyana gakondo, yumvise yatangira indi nganzo yo gukina filime byombi akabiterurira rimwe dore ko byose ari inganzo akunda kandi yifuza guteza imbere.

Iyo filime akinamo yiswe Ikiriyo cy’Urukundo imaze igihe kitari gito icicikana ku mbuga nkoranyambaga za Youtube aho kuri ubu igeze ku gice cya 14.

Agashami yatangiye kuririmba akiri umwana mutoya abikorera ku ishuri bisanzwe ku bigo bitandukanye yizeho. Ni umwe mu basanzwe bafasha umugabo we Nsanzabera Jean de Dieu gukosora no gutunganya ibitabo yandika, dore ko amaze kwandika ibitabo 99.

Yavuze ko afite intego yo gukora umuziki no kwandika filime no kuzikina kugeza ibikorwa bye bigeze kure.

Ati “Ndumva nshaka kugera aho najya njya hose muri Afurika bumva indirimbo zanjye bakanambona nkina za filime mu ndimi zitandukanye. Nkumva bacuranga indirimbo zanjye na filime nkinamo kandi zaragize icyo zihindura mu buzima bw’abantu.”

Ikiriyo cy’Urukundo ni filime bifuza ko iba mpuzamahanga, ikaba igaragaramo bamwe mu bantu batandukanye barimo umurundikazi Gateka Filly Chersy wiga mu Rwanda muri INES Ruhengeri, akaba anafite ikamba ry’umukobwa mwiza w’umunyabwenge yambikiwe muri iyi kaminuza (Miss Bright INES). Muri iyi filime uyu mukobwa akina yitwa Cece.

Abandi bakina muri iyi filime ni Murego Patrick ukina yitwa James, Yvonne Umutoni ukina yitwa Afia mu busanzwe akaba ari umunyamakuru kuri RC Musanze ndetse n’umunyamakuru ukorera mu Karere ka Musanze witwa Nshimiyimana Jean de Dieu ukina yitwa Gugu akaba ari nawe uri inyuma y’umushinga wa filime ’Ikiriyo cy’Urukundo’.

Agashami Dudu yavuze ko yinjiye muri filime mu rwego rwo gukomeza guteza imbere impano ze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .