Icyo gihe batandatu bitabye Imana abandi barakomereka bikabije. Ubutwari bw’aba bana bwakoze ku mitima ya benshi ndetse mu 2001, nibwo Leta y’u Rwanda yabashyize mu cyiciro cy’Imena mu Ntwari z’u Rwanda.
Kuri ubu inkuru yabo yakozwemo filime yiswe “Above The Brave”. Ni filime imara isaha imwe n’iminota itatu n’amasegonda arindwi. Yanditswe na Kalinda Isaïe ndetse ni na we wayikoze binyuze muri Talent Care Performing Arts ahagarariye.
Ni inkuru ishingiye ku mateka y’ukuri yabaye ku ishuri ry’i Nyange, agaragaza ukuntu abacengezi bagiye kwica abanyeshuri bahigaga bakanga kwitandukanya bikarangira bamwe bishwe.
Kalinda yayanditse yifashishije igitabo kirimo amateka arambuye y’aba bana. Muri iyi filime ni na ya mateka yagendeyeho. Cyane ko niba wenda mu ishuri rimwe muri aya barishemo abanyeshuri bafite umubare runaka nabo muri filime hapfa umubare w’abanyeshuri ungana nk’uwo.
Mu gitabo Kalinda yasomye mbere yo kwandika iyi filime hari umunyeshuri wari ugiye gusimbuka mu idirishya no muri iyi filime ni ko bigenda bakamurasa munsi y’urukenyerero.
Muri iki gitabo hagaragaramo ko mu ishuri ryo mu wa mwaka wa Gatanu hari umunyeshuri washatse kwaka imbunda abacengezi ndetse no muri iyi filime birimo.
Abakinnyi bayikinnyemo barenga 300. Mu bazwi barimo Habiyakare Muniru, Kamanzi Didier uzwi muri ‘Rwasa’ n’izindi nyinshi, Daniel Gaga wamenyekanye nka Ngenzi muri filime ‘Ikigeragezo cy’Ubuzima’, Kalinda Isaïe uzwi mu ‘Urunana’, Rwibutso Pertinah uzwi muri ‘Impanga’, Mugisha James uzwi mu ‘Indoto’ na ‘Citymaid’ n’abandi.
Yerekanwe bwa mbere kuri uyu wa Kane tariki 16 Kamena 2022. Izerekanwa ahantu hatandukanye herekanirwa filime mu Rwanda. Yagiye muri Festival de Cannes n’andi maserukiramuco atandukanye mu Burayi no muri Amerika n’ahandi.
Yakiniwe mu ishyamba rya RICA mu Bugesera, i Nyange ku ishuri aho amateka yabereye na Rusheshe muri Kicukiro.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!