Umwaka ushize nibwo Netflix yatangaje ko igiye gushyiraho amafaranga y’inyongera ku bantu basangiza bagenzi babo batabana mu nzu imwe umubare w’ibanga kugira ngo babashe kureba filime n’ibiganiro bica kuri uru rubuga. Ku ikubitiro iki gikorwa cyatangiriye muri Amerika y’Amajyepfo.
Netflix ivuga ko uyu munsi gusangizanya konti hagati y’ingo byica ishoramari ry’igihe kirekire ryayo n’imikorere muri rusange. Uwaguze ifatabuguzi rya Netflix ashobora guha abandi konti ye n’umubare w’ibanga nabo bakabasha kureba amashusho ntacyo bishyuye.
Ibi byatumye ifata umwanzuro ko ufite ifatabuguzi rya Netflix mu rugo rumwe, kurisangiza abandi bizajya bisaba kwishyura amadolari 1,70 nko muri Argentine n’amadolari 2,99 mu bindi bihugu.
Gusangira umubare w’ibanga ngo bizaguma gusa ku bantu baba hamwe, kandi Netflix iteganya kwifashisha uburyo bwo kugenzura amerekezo y’ibikoresho by’ikoranabuhanga bikoresha konti imwe.
Kugeza ubu amakuru ahari avuga ko iki cyemezo cya Netflix kizatangira gushyirwa mu bikorwa bitarenze amezi abiri.
Uru rubuga rwatangaje ko Werurwe izarangira rumaze kugena uburyo buboneye bwo kwishyura ku buryo muri Mata iyi gahunda izaba yaratangiye kubahirizwa.
Kugeza ubu ntiharatangazwa amafaranga azajya acibwa abasangira umubare w’ibanga bataba mu nzu imwe gusa amakuru ahari avuga azajya aba ari hagati ya 3.,50$ na 4$. Bivugwa ko aya mafaranga azajya yishyurwa na nyiri konti kandi akayishyurira buri muntu yasangije umubare w’ibanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!