Ni mu bikorwa byiswe ‘Un Imaginable’ birimo gukina amakinamico agamije guhumuriza abantu bagizweho ingaruka n’ubwicanyi mu bihugu by’i Burayi bw’Amajyepfo birimo Slovenie, Croatie, Bosnie-Herzégovine, Serbie na Macedonie ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aba bahanzi bagiye gutaramira i Berlin mu Budage. Aha bazahataramira inshuro eshanu. Abanyarwanda batumiwemo ni bane, abandi bane bo muri Bosnia babiri bo mu Budage n’abandi bane bo mu itsinda riyoboye abandi bantu muri ibi bihugu bitatu.
Abanyarwanda bari ku ruhembe barimo Umuyobozi wa Mashirika itegura amaserukiramuco y’imbyino, Hope Azeda na Tete Loeper cyangwa se Umulisa Divine wamenyekanye nka Tete Roca mu muziki nyarwanda usigaye wandika ibitabo.
Abarimo Peace Jolis, Moise Mutangana, Jihadi Niyonkuru,Adolatha Uwineza, Yves Ndagano, Francois Byemba, Marc Ngabo, Yannick Ndoli, Innocent Munyeshuri nabo bari mu bari muri iki gikorwa.
Ibikorwa bya ‘Un: Imaginable’ byatangijwe ku wa 18 Gicurasi. Kuwa 18 na 29 Gicurasi. Abitabiriye bazakina imikino itandukanye muri Ludwigsburg Festival. Iri serukiramuco ryatangijwe mu ntangiro za Gicurasi rizasozwa muri Nyakanga.













TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!