Abanyarwanda baba muri Sénégal beretswe filime ivuga ku butwari bw’ingabo 600 za RPA

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 19 Kanama 2019 saa 03:53
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize abanyarwanda baba muri Sénégal beretswe filime ‘"The 600, The Soldier’s Story", igaragaza uburyo batayo ya gatatu y’ingabo zari iza FPR Inkotanyi yari mu nyubako izwi nka CND, yarokoye Abatutsi benshi muri Jenoside bari bake.

Aba banyarwanda baba muri Sénégal bahuriye n’abadipolomate n’inshuti z’abanyarwanda ku nzu ndangamurage ya African Renaissance, hizihizwa imyaka 25 u Rwanda rumaze rwibohoye.

Ni naho hahise herekanwa filime mbarankuru ya ‘The 600’ igaruka ku butwari bw’abasirikare 600 boherejwe i Kigali ngo barinde abanyapolitiki ba FPR Inkotanyi, biteguraga kujya muri Guverinoma y’inzibacyuho nk’uko byagengwaga n’amasezerano y’Amahoro ya Arusha.

Iki gikorwa cyateguwe n’abagize umuryango w’abanyarwanda baba muri Sénégal (ACRS) ufatanyije na Ambasade y’u Rwanda muri iki gihugu, the African Renaissance Museum na Institut de la Cinématographie du Sénégal.

Kwerekana bwa mbere iyi filime hanze y’u Rwanda byakuruye benshi bagera ku 180 barimo Rtd Col. Mamadou Adge wari muri UNAMIR, Umugaba w’Ingabo wihariye wa Perezida, itsinda ry’abantu baturutse mu ishuri rya NBA riherereye i Sally n’abandi.

Mu ijambo rye ritangiza uyu muhango, umujyanama wa Kabiri wa Ambasaderi, Yvette Nyombayire Rugasaguhunga, yavuze ko iyi filime ari ukuzirikana umuhate, ubwitange no gukunda igihugu byaranze abagabo, abagore n’urubyiruko rwa FPR Inkotanyi, rwasize imiryango n’indoto zabo bwite bari bafite bagatangiza urugamba rwo kubohora igihugu bayobowe na Perezida Kagame.

Yashimiye Capt Mbaye Diagne n’abandi basirikare ba Senegal bagize ubutwari bwo kurenga ku mabwiriza ya UNAMIR yababuzaga gutabara abantu ariko bo bakabikora.

Mu ijambo rye, Patrick Karamaga uyobora ACRS, yashimiye ingabo 600 za FPR zarangaje izindi imbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda no kurusubiza ubuzima.

Rtd. Col. Mamadou Mbaye wari uri muri UNAMIR yavuze ko iyo filime ibibutsa ibyabaye muri ibyo bihe.

Ati “Nakoze kuri Stade Amahoro nari ndi muri Hotel Mille Collines. Ibi bivuze ko nemeza ukuri kw’aya mafoto n’ibimenyetso. Mwarakoze cyane kuri iyi filime. Ni intangarugero k’u Rwanda na Afurika. Ni umusingi w’ubumwe, amahoro n’iterambere bizubakiraho.”

Iki gikorwa cyasusurukijwe n’Itorero Abatangana hanavugwa imivugo yanditswe na Malaika Uwamahoro irimo “Strength in the Struggle” na “Time is now. So, use it.”

Ni filime imara iminota 117 yakozwe na Richard Hall afatanyije na Annette Uwizeye, binyuze muri Great Blue Productions. Yerekaniwe bwa mbere muri Kigali Century Cinema.

Igaragaza ubuhamya bukomeye bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasirikare bato n’abari bayoboye abandi mu rugamba rwo Kwibohora nka Rtd Gen Sam Kaka, Gen Maj Charles Karamba, Rtd Col Jacob Tumwine, Rtd Major David Rwabinumi n’abandi.

Ubwo ibiganiro by’amasezerano ya Arusha byari bigeze kure mu 1993, Leta ya Habyarimana yemeye gusaranganya ubutegetsi, maze FPR yemererwa kwinjiza mu mujyi wa Kigali abasirikare 600 bagombaga kurinda abanyapolitiki bayo, bacumbikirwa mu Ngoro y’Inteko Ishinga amategeko icyo gihe yitwaga Conseil National de Développement (CND).

Mu Ukuboza 1993 nibwo Batayo ya gatatu y’abasirikare 600 bitwaje intwaro yuriye imodoka igana i Kigali, biba ubwa mbere RPA yinjira mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Kwerekana bwa mbere iyi filime hanze y’u Rwanda byakuruye benshi bagera ku 180
Aba banyarwanda baba muri Sénégal bahuriye n’abadipolomate n’inshuti z’abanyarwanda ku nzu ndangamurage ya African Renaissance
Iki gikorwa cyasusurukijwe n’Itorero Abatangana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza