00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanya-Koreya basubiyemo ‘La Casa de Papel’

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 26 June 2022 saa 07:42
Yasuwe :

Binyuze muri sosiyete ya Netflix yerekanirwaho filime , abakinnyi batandukanye bo muri Koreya basubiyemo ‘La Casa de Papel[Money Heist]’ yo muri Espagne yamamaye cyane ku isi.

Iyi filime yiswe “Money Heist: Korea – Joint Economic Area” yakinnwe ikomowe kuri La Casa de Papel. Season ya mbere yagiye hanze ifite uduce dutandatu.

Iyi La Casa de Papel yo muri Koreya yakinwe neza ijya gusa n’iyo muri Espagne. Nk’uko mu yindi bigenda harimo amabandi ashimuta abantu muri banki.

Aya mabandi muri filime ya mbere yari afite amazina y’Imijyi itandukanye y’ibihugu. No muri iyi nshya niko bimeze kuko nyuma ya Yoo Ji-tae ukina ari Professor haza abandi nka Park Hae-soo ukina yitwa Berlin, Jeon Jong-seo ukina ari Tokyo na Lee Won-jong ukina ari Moscow.

Hari kandi Kim Ji-hoon ukina ari Denver, Jang Yoon-ju uba ari Nairobi, Lee Hyun-woo witwa Rio, Kim Ji-hun ukinamo ari Helsinki na Lee Kyu-ho ukina ari Oslo.

Iyi filime yashyizwe ku rubuga rwa Netflix kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Kamena. Yanditswe na Ryu Yong-jae, Kim Hwan-chae na Choe Sung-jun. Mu gihe ifatwa ry’amashusho yayo ryayobowe na Kim Hong-sun.

Buri gace muri dutandatu twagiye hanze, kagiye kagizwe n’iminota hagati ya 63 na 78.

Mu 2017 Netflix nibwo yegukanye uburenganzira bwo kwerekana ku Isi yose filime ya ‘La Casa de Papel’ ya nyayo y’abanya-Espagne. Igice cya mbere cyerekanwa kuva mu Ukuboza 2017, icya kabiri muri Mata 2018 n’icya Gatatu kuva muri Nyakanga 2019.

Ni filime yakunzwe cyane n’abaryoherwa no kureba filime zirimo imirwano (Action) kandi zifite inkuru zikomeye. Igaruka ku itsinda ry’amabandi umunani, agenda yiha amazina agendeye ku mijyi.

Igice cyayo cya kane cyagiye hanze muri Mata 2020 mu gihe icya gatanu ari nacyo cyayishyizeho akadomo cyagiye hanze muri Nzeri umwaka ushize.

Money Heist Korea filime nshya yakomowe ku yindi yo muri Espagne yakunzwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .