00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zizou yahuje Tuff Gangz; Nel Ngabo na Chriss Eazy nabo bakora mu nganzo…Indirimbo nshya za Weekend

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 30 November 2024 saa 01:12
Yasuwe :

Abakurikira IGIHE umunsi ku wundi bamaze kubimenyera ko mu mpera z’icyumweru, tubagezaho indirimbo nshya zagiye hanze yaba iz’abahanzi bagezweho mu gihugu n’abandi bakizamuka baririmba umuziki usanzwe n’uwo guhimbaza Imana.

Uretse mu Rwanda twambuka n’imbibi z’igihugu tukajya hanze yacyo yaba muri Afurika no hakurya y’inyanja.

Indirimbo dushyira kuri uru rutonde ni izo tuba twabashije kubona cyane twifashishije urubuga rwa Youtube.

“1,2,3” - Nel Ngabo

Ni indirimbo nshya ya Nel Ngabo uri mu bahanzi bamaze kugwiza igikundiro mu muziki nyarwanda.

Muri iyi ndirimbo, uyu muhanzi aba aririmbira umukobwa amusaba ko umugoroba bagiranye ukwiriye kuba uwo kwibukwa, ko batindana kandi amagambo akaba make.

Ntago Anoga

Umuhanzi Zeotrap yashyize hanze album ye ya kabiri yise ’Ntago anoga’, iriho indirimbo 20.

Yaje ikurikira iyitwa ‘Abafana 100k’ yasohoye mu 2023, nyuma y’uko uyu muhanzi uri mu bakunzwe cyane atangiye umuziki mu 2021.

Album ya mbere ya Zeotrap yari iriho indirimbo nka Eleee, Umwanda n’izindi nyinshi zatumye aba ikimenyabose mu bakunzi ba Hip Hop.

Iyi album yihariye kuba igizwe n’indirimbo 20 zose za Zeotrap gusa, cyane ko nta n’imwe yigeze akorana n’undi muhanzi.

Ati “Ntekereza ko abantu banjye ubu bakeneye kumva ibihangano byanjye njye nyine bakumva ibyo nshoboye.”

Zeotrap ahamya ko hari nyinshi mu ndirimbo yakoranye n’abandi bahanzi zizagenda zijya hanze mu minsi iri imbere. Iyi album igizwe n’injyana zinyuranye.

Ushaka kumva indirimbo zigize iyi album wakanda hano https://www.youtube.com/watch?v=w3Hg_oWeM8A&list=PLt73XyO6qddL93gKjyoQMO3fX02SQfMzj

“Sambolela” - Chriss Eazy

Ni indirimbo nshya ya Chriss Eazy aheruka gushyira hanze. Iyi ndirimbo yashyize hanze mu majwi yayo, bafashemo agace gato ko muri “Mario” ya Franco, yamamaye mu myaka yashize.

Gusa, Junior Giti ureberera inyungu za Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko iyi ndirimbo itashishuwe nk’uko bamwe bashatse kubifata.

Ati “Ntabwo twashishuye, ahubwo ni ibintu bibaho ko ufata indirimbo bitewe n’uburyo wubaha uwayikoze, amateka uyifiteho ushobora gufata agace gato ukakifashisha ariko ntibivuze ko hari amabwiriza uba wishe kuko nureba no mu bandi bahanzi bibaho rwose.”

“Hennessy” - Kinabeat & Racine

Kinabeat na Racine bahuriye mu ndirimbo nshya bise “Hennessy”. Muri iyi ndirimbo Racine yumvikana aririmba avuga ukuntu abantu bafata abahanzi nk’abahora mu nzoga n’itab, nta kindi kintu kizima baba barimo.

“Champion” - Javanix ft Racine

Ni indirimbo nshya y’umuhanzi Javanix yahuriyemo na Racine. Muri iyi ndirimbo aba bahanzi baririmba mu njyana nshya yise ‘Amakonda’ yahanzwe na Logic Hit it ndetse ni nawe wakoze iyi ndirimbo mu buryo bw’amajwi. Amashusho yayo yakozwe na Director NP.

“My Hustle” - TB-Live Ft Bulldogg, Bushali & Pacson

Ni indirimbo nshya umuhanzi TB-Live yahurijemo abahanzi barimo Bulldogg, Bushali na Pacson. TB Live wahurije hamwe aba bahanzi ni umuhanzi w’Umunyarwanda uri kuzamuka neza, ukorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yabwiye IGIHE ko yisunze abahanzi bose bakomeye mu gihugu bafite amazina akomeye Bushali, Bulldog na Pacson bagakorana indirimbo bashaka kwerekana imvune abahanzi banyuramo.

TB-Live si yo ndirimbo yonyine yakoze kuko yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye barimo G Bruce na Khalifan Govinda.

“Rider” - Patrick Strong Voice

Umuhanzi Patrick Strong Voice ubarizwa mu itsinda Rya Strong Voice Band, itsinda rizwi mu njyana ya Reggae, yasohoye indirimbo nshya yise “Rider”.

Iri tsinda abarizwamo rifite album ebyiri ndetse ryitegura kumurika indi album ya gatatu izajya hanze mu minsi iri imbere.

Iyi ndirimbo nshya y’umuhanzi Patrick Strong Voice yakorewe mu Budage. Ni imwe mu ndirimbo ze yashyize hanze ku giti cye yatunganyijwe na Bertbeat uri no kumutunganyiriza album ye. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae amashusho yayo yakozwe na Lion Gaga.

“Kuba Umugabo” - Zizou feat. P Fla, Bulldogg, Fireman Vayo, Calvin Mbanda & Jay C

Ni indirimbo iri mu ziri kuri album nshya ya Zizou Alpacino. Iyi album yise ‘Success from suffering’ igizwe n’indirimbo zahuriwemo n’abahanzi bagera kuri 20. Iyi ndirimbo yagiye hanze ku ikubitiro mu buryo bw’amajwi, yamaze gufatirwa amashusho.

Muri iyi ndirimbo, aba bahanzi bagaragaza ko kuba umugabo bisaba kwihara no kwikokora umuntu akagera aho yambara n’umwambaro usa nabi cyangwa wacitse.

“Prove Me” - Amalon ft. Bruce The 1st

Amalon uri mu bahanzi bakundirwa ijwi ryabo rihogoza benshi, yashyize haze indirimbo nshya yise ‘Prove Me’.

Ni indirimbo uyu muhanzi aririmba agaragaza umusore ubwira umukobwa kureka kumuca inyuma, ahubwo akamwereka ko koko ibyo abonesha amaso ye atari byo.

“Nduhukiye Mu Mbabazi” - Aimé Uwimana

Nduhukiye mu Mahoro ni indirimbo nshya ya Aimé Uwimana aho uyu muhanzi aba agaragaza ko anyuzwe n’ubuntu bw’Imana buhoraho kuri we umunsi ku wundi, akavuga ko azirata Imana iteka n’iteka.

“Isengesho” - Manzi Music

Ni indirimbo nshya yagiye hanze ya Manzi Olivier ukoresha amazina ya Manzi Music mu muziki.

Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi yishyira mu mwanya w’umuntu ufite ibibazo bitandukanye, ukeneye ko Imana imuba hafi kandi ikamukomeza mu bihe bikomeye n’isi itoroshye.

“Toujours” - Eyo Fabulous

Umuhanzi w’umunyarwanda utuye i Québec muri Canada, Eyo Fabulous, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Toujours”, yakoze bitewe n’urukundo yeretswe n’aba Latino, bakunze umuziki we.

Eyo Fabulous, uri mu banyempano beza, avuga ko iyi ndirimbo yakomotse ku rukundo yeretswe n’abantu benshi bakoresha ururimi rw’Icyesipanyolo.

Izo hanze…

“Roc Steady” - Megan Thee Stallion feat. Flo Milli

“squabble up” - Kendrick Lamar

“Misfit” - Juice WRLD

“Batuleke” - Vinka, Winnie Nwagi & Ava Peace

“Antenna” - Zuchu

“Birds of Feather” - Billie Eilish

“Khumule” - Kamo Mphela, EeQue and TOSS Feat. Thebuu and Eltee

“Ndi Rine” - Sho Madjozi, Makhadzi and Gatsheni

“Gimme Your Love” - Zlatan feat. Olamide

“Addicted” - CKay ft. The Cavemen


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .