Ni umwanzuro uyu muraperi afashe nyuma y’umwaka urengaho amezi ane yari amaze aterana amagambo n’abaraperi babarizwa muri sosiyete ifasha abahanzi ya Trapish Music ya Ish Kevin .
Mu bihe bitandukanye bakunze kumvikana mu ndirimbo babwirana amagambo akomeye binyuze mu ndirimbo.
Zoe Trap avuga ko yafashe uyu mwanzuro nyuma yo gusanga iri hangana cyangwa uku guterana amagamba hagati ye n’abahanzi bagenzi be ntacyo byamugezaho, ahitamo kureka iyi nzira itavugwaho rumwe mu bakurikira umuziki wa Hip Hop.
Zeotrap mu kiganiro yagiranye na Ally Soudy On Air, yavuze ko nubwo abantu bashamadukira bene izi ndirimbo zirimo guterana amagambo atari byiza kuko zishobora guteza ibindi bibazo cyangwa se zigatuma umuhanzi agira iherezo ritari ryiza.
Ati “Njyewe ibintu byo guterana amagambo ntabwo nzabisubiramo, nabonye ari ibintu bitarangira neza . Ni ukuvuga ngo umuntu n’iyo mwatangira muri gukubitana ibipfunsi gusa hari aho bigera umwe akababaza undi cyangwa agashyiramo ubundi bugome. Indirimbo nka ziriya ntizirikwiriye kujya muri sosiyete.”
Uyu muraperi avuga ko ahanini uku guterana amagambo gutizwa umurindi n’abakurikira umuziki bahora bashimashima umuhanzi, bamusaba gusubiza uwamwibasiye, bitakorwa agafatwa nk’uwatsinzwe.
Zeotrap ubwo yari abajijwe niba yakwicarana na Ish Kevin bakagirana ibiganiro cyangwa se bakaba bakorana, yavuze ko atari umwanzuro w’aka kanya.
Guhagarika gukora izi ndirimbo ni umwanzuro Zeotrap afashe nyuma y’ubutumwa yari aherutse kunyuza ku mbuga nkoranyambaga bwemeza ko yasibye indirimbo yise “Sinabyaye” yari amaze iminsi mike ashyize ku rubuga rwa YouTube ndetse asaba abakunzi be bayibitse kureka kuyisakaza.
Ni ubu butumwa nanone bwaje bukurikiranye n’ubundi uyu muraperi yari yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB aherutse gutangariza IGIHE ko uru rwego rwatangiye iperereza kuri Zeotrap, Ish Kevin na Hollix.
Aba baraperi bose bakurikiranyweho gukora ibihangano birimo amagambo y’urukozasoni n’ibitutsi nyandagazi, binyuze mu ndirimbo bakoze mu bihe bitandukanye.
—

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!