Zeo Trap yibasiye mugenzi we muri ‘Freestyle’ nshya yise “Sinabyaye’’. Aho amutuka mu buryo bukomeye, akagera amwibutsa ibihe yabayemo ubwo yari ari i Iwawa.
Atangira muri iyi ndirimbo humvikanamo amagambo ya Rocky Kirabiranya asobanura filime, agira ati “Ntabwo banzi, nanjye sinzi ikigiye gukurikira. Ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho, iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.’’
Yigamba kuba ariwe wagize uruhare mu kuva muri label ya Ish Kevin kwa Hollix, akamubwira ko ibitero bamugabyeho nta mbaraga bifite na nkeya.
Akomeza avuga ko ‘adakunda gusebanya, ariko noneho kwiyumanganya byanze akaba agiye kubikora’. Ashinja mugenzi we ubutinganyi n’ibindi bitandukanye birimo amagambo akakaye.
Iyi ndirimbo igitangira hagaragaraho amagambo Zeo Trap agaragaza ko irimo amagambo nyandagazi, bityo abana batarageza imyaka 18 batemerewe kuyumva.
Ibi ntabwo ari ibintu byapfuye kuza gutyo gusa aba baraperi batangiye gushwana biturutse ku bintu bitandukanye birimo agapingane kaje hagati ya Zeo Trap na Ish Kevin washatse kumusinyisha muri label ye yise ‘Trappish Music’ inafite studio itunganya imiziki mu buryo bw’amajwi n’amashusho.
Icyo gihe byaje kurangira Ish Kevin asinyishije umuraperi witwa Hollix uri mu bari kuzamuka muri iki gihe, nawe uheruka kumusezera.
Nyuma y’ibi byose ariko Zeo Trap ntabwo yanyuzwe no kuba yaranze gusinya muri label ya Ish Kevin ngo birangirire aho ahubwo nawe yatangiye gusa nk’umushotora ariko ntavuge umuntu ari kubwira byeru.
Nko mu ndirimbo yise ‘Umwanda’ uyu muraperi ntabwo yerura ngo avuge neza umuraperi yavugaga ariko ababa hafi yaba basore baviga ko hari agace yamuvuzemo ariko ntiyerure.
Araririmba ati “Ko wihaye injyana wayihawe na nde? Wowe kandi nande ? wimitswe nande ? yimitswe na gang[igikundi] yiwe. Iyi game irakurusha imyaka usaze aka kanya utaramara umwaka.”
Umwanda yagiye hanze muri Werurwe 2023 , ntabwo Ish Kevin yigeze ashaka kumusubiza ahubwo yakomeje kwikorera indirimbo ze mu buryo busanzwe.
Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo Zeo Trap yatatswe n’ibitero biturutse muri Trapish Music, abigabweho na Hollix wabarizwaga muri iyi label. Uyu musore yamwibasiye mu ndirimbo yise “Kane’’.
Muri iyi freestyle hari aho aririmba ati “Hari ugifite mind[imitekerereze] iri cheap[iciriritse] ngo umusani uri muri label aracupira. Uwabyanditse nta bwonko agira ninjye gaume yaje kubisiba.”
Aya magambo ye yabaye nko gukoza agati mu ntozi, maze Zeo Trap nawe amwabasira yifashishije ‘Freestyle’ yise “Imbwa Zimoka’’ yumvikanyemo muri ‘Freestyle’ ya KGL Finest. Uyu musore kuva atangiye kugeza asoje uba wumva hari abantu ari kwibasira ariko ntiyerure nawe ariko abakurikira bumva ko aba asubiza Hollix.
Atangira yibasira Hollix amucyurira ko akiri umwana utarabona n’impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye. Uyu musore akomeza amubwira ko we[ Zeo Trap] na gang[abo bakorana bya hafi bazwi nka Kavu Gang] batera badaterwa.
Yarangiza ati “Nizo diss[indirimbo zimwataka] murakirigita. Wariye ku mbuto zitaribwa bwira abakoshya ko ari imbwa. Gute uba label nta nkweto ugira, ku bunani nzazikugurira[...] aka kanya nguhaye ubu wigize Mbappé?. Ndi umuraperi wipapa, label zikumama. Ingendo ya Zeo iravuna, bino bipeti bikeneye amavuna.’’
Asoza agira ati “Kubita ababoss imbwa zikamoka.’’ Aha yashakaga kugaraza ko ari kugenda yigaranzura Ish Kevin, Hollix akaba ariwe kwirirwa amusakuriza.
Nyuma y’iyi ‘Freestyle’ ya Zeo Trap , Hollix nawe tariki 7 Werurwe 2024, yashyize hanze yise ‘Faranswa’ yumvikana yibasira Zeo Trap.
Nk’aho Zeo Trap yumvikana avuga ko azagurira inkweto ku bunani Hollix, undi aza agira ati “Wirirwa umpigira banza unakore retouch hommie, nubaha abakuze Budda[Bulldogg] na Polly simpaba imbobo z’inkomoko mbi.’’
Hari n’ahandi Zeo Trap abwira uyu musore ko we yimenya. Mu gusubiza Zeo, Hollix yumvikanye agira ati “Mu bibwana nanazemo ibuye nyangufi muri zo ibwejura mbere[...] uracyibaraguzwa ngo label nta label yakwemera ubwejura gutyo.’’
Hari hashize igihe aba baraperi[Ish Kevin na Zeo Trap] nta n’umwe uhanganye n’undi ariko Zeo Trap yongeye gutangiza intambara. Byinshi mu bitekerezo biri ku ndirimbo nshya ya Zeo bigaragaza ko yeruye agatukana mu byo bamwe bise ‘Kujya mu murongo nk’uwo P Fla yahozemo’.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!