Yavugirijwe induru kuri Radio anareka igisirikare kubera Dreadlocks-Ubuhamya bwa Ras Mukasa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Ku itariki 11 Gicurasi buri mwaka, ni umunsi wo kwibuka Bob Marley wubatse amateka mu Njyana ya Reggae, ni umunsi aba-Rasta bose ku Isi n’abandi bakunda ibihangano bye bafata bamwibuka nk’umwe mu bashyize itafari mu kumenyekanisha iyi njyana.

IGIHE yaganiriye na Ras Mukasa Joseph w’imyaka 54 uri mu bamaze igihe kinini baracengewe n’amatwara ya Rastafari.

Uyu mugabo ni umwe mu bagize Holy Jah Doves iri mu matsinda akomeye kandi arambye mu Rwanda akora umuziki wa Reggae.

Afite ubuhamya bukomeye bugaragaza uko yarwanye urugamba rukomeye mu myaka yo hambere aho abafite Dreadlocks bafatwaga nk’abataye umutwe ndetse aho banyuze bakavugirizwa induru.

Ras Mukasa Joseph uvuga ko yigeze kujya mu gisirikare bikamunanira kubera itegeko ryo kumuvanaho umusatsi we ubu amaranye imyaka 27

Yiswe umusazi kubera Dreadlocks

Avuga ko mbere batangira gukora iyi njyana, bitwaga abasazi nyuma hakaziramo n’abandi bakoraga ibyitwa ubufindo mu 1989 noneho ibintu biza kuzamba cyane ubwo umuntu ufite Dreadlocks yagereranywaga n’umupfumu.

Ati “Twagiye gukora ikiganiro muri Radio Rwanda mu 1987 tugiye gukora gitaramo cya mbere. Nari nakaraze dread bwa mbere nambaye agakabutura n’umupira wa Bob Marley ngezemo induru ziravuga bati uyu ari umwana wanjye ntiyanyinjirira mu rugo, barasakuza banga kunkoresha ikiganiro bati ahubwo tumubaze iby’itabi uko bimeze.”

Ngo yakijijwe n’umwe mu banyamakuru wakoraga kuri Radio Rwanda wari uvuye i Burayi wababwiye ko kugira Dreadlocks nta kibazo kirimo cyane ko we ngo yari yarabonye n’abarimu b’abahanga bazifite, acyaha abo banyamakuru ababwira ko ntaho bihuriye no kwiyahuza itabi, ikiganiro kiza gukorwa.

Ngo mu muryango nta wamuciraga akari urutega ndetse n’inshuti ze zaramubonaga zigakizwa n’amaguru.

Ati “Bagenzi banjye muri icyo gihe barambonaga bagahunga, nza gufata icyemezo cyo kuvanaho Dreadlocks ndazihambura, mu 1987, 1989 kugeza mu 1990 abantu barakubonaga bagahunga bakavuza induru bati uriya ni umusazi. Twarwanye urugamba rukomeye muri iki gihugu kugeza ubwo ubu umuntu abona umu-Rasta akumva ari umunyamahoro.”

Avuga ko Dreadlocks afite uyu munsi azimaranye imyaka 27 kuko yazishyizeho mu 1992.

Yaguye igihumure bavuze ibyo kumwogosha

Uyu mugabo avuga yabaye umu-Rasta nyuma y’imyaka irindwi Bob Marley yitabye Imana, aza gufata umwanzuro wo kwinjira muri Rastafari.

Muri icyo gihe abantu bafite Dreadlocks bari bameze nk’ibicibwa ndetse nta n’uwashoboraga kubaha akazi.

Ati “Rastafari twe ntabwo twayibonye mu buzima bwiza, twayibonye kubera ubuzima bubi twari turimo muri Ghetto umuntu akavuga ati niba ntabonye akazi nzabaho nte ? […] Icyo gihe nta muntu wabaga yaguha akazi kubera Dreadlocks ndetse n’ababyeyi baravugaga bati warasaze.”
Akomeza avuga ko nta wamubwira ngo yogoshe umusatsi amaranye imyaka 27 ngo abyemere kuko no mu 1994 yagiye mu gisirikare bamubwira kogosha arabyanga.

Ati “Nka njye ntiwambwira ngo kuraho umusatsi nguhe akazi. Imbogamizi nagize ni mu gihe cy’urugamba, nagiye mu gisikare baravuga bati nta musirikare ugira umusatsi buri wese niyogoshe mugenzi we. Icyo gihe afande yabivuze andeba, nanjye sinzi uko byangendekeye narazimiye nikubita hasi bankuye aho banjyana kwa muganga marayo umunsi, mvuyeyo ndababwira nti iby’urugamba ndabona binaniye nzagaruka kubyina intsinzi.”

Icyo gihe yari yinjiye mu gisirikare cya FPR Inkotanyi mu 1994 ubwo Jenoside yari igezemo hagati ashaka kurwanirira igihugu ariko biza kurangira ananiwe kubera ko yasabwaga kogosha.

Ras Mukasa n’itsinda rye rya Holy Jah Doves ubu bari mu myiteguro y’igitaramo gikomeye cyo kwibuka Bob Marley bazakora kuri uyu wa Gatandatu tariki 11, ku munsi uyu muhanzi yatabarukiyeho. Kizabera ku Kicukiro ahitwa Plus 250, kwinjira ari ubuntu.

Holy Jah Doves yateguye igitaramo cyo kwibuka Bob Marley wubatse amateka mu njyana ya Reggae

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .