00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ustha Ituze, umuvandimwe wa Liza Kamikazi yakoreye indirimbo abakundana bavangiwe na Coronavirus

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Kanama 2020 saa 02:33
Yasuwe :
0 0

Ustha Ituze murumuna wa Liza Kamikazi wamamaye mu muziki w’u Rwanda, yashyize hanze indirimbo yakoreye abantu bakundana bakumburanye kubera ibihe isi irimo byo kwirinda Coronavirus.

Ubusanzwe uyu mukobwa yitwa Justine Ituze ni ingaragu. Atuye mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarugenge. Umuziki yawinjiyemo mu 2015.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo yatangiye umushinga wo gukora ibihangano bye. Uyu muhanzikazi yashyize hanze indirimbo yise ‘Uraho’, indirimbo yanditse mu gihe cya guma mu rugo. Ikaba ivuga ku bakundana bafitanye urukumbuzi. Yavuze ko yayirimbiye abakundana bakumburanye.

Ati “ Iyi ndirimbo nayiririmbiye abakundana bakumbuye abakunzi babo ariko ibihe turimo bikaba bitatuma bahura ngo bisanzure nk’uko byari bimeze mbere y’uko ibihe bya COVID1-9.”

Muri iyi ndirimbo ye hari aho aririmba ati ‘Umunsi uzaza uzamara irungu, amaso yanjye arakubona, amatwi yanjye arakumva. Ndagutekereje, ndambuye amaboko yanjye ngo agushyikire.”

Ustha Ituze na Noella Izere, ni barumuna ba Liza Kamikazi wamenyekanye mu muziki Nyarwanda, bagerageje gutera ikirenge mu cye.

Ustha ni uwa kane mu muryango w’abana batanu barimo abahungu babiri n’abakobwa batatu.

Kuva Liza yagabanya imbaraga yashyiraga mu muziki, barumuna be bagerageje kumutera ingabo mu bitugu, bucura bw’iwabo witwa Noella Ituze niwe wagaragaje umuvuduko mu gushaka kunganira mukuru we icyakora ntibyahita bimuhira nubwo atabiretse ariko ubona ko atari ibintu ashyizeho umutima we wose.

Uyu mukobwa ni umuvandimwe wa Liza Kamikazi wamamaye cyane mu muziki w'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .