Uncle Austin yatunguje abafana Yvan Buravan mu gitaramo cya My Talent Live concert

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 20 Ukuboza 2020 saa 09:23
Yasuwe :
0 0

Ubwo umuhanzi Luwano Austin, uzwi nka Uncle Austin mu muziki yasusurutsaga abakunzi b’umuziki kuri uyu wa Gatandatu mu gitaramo cya My Talent Live Concert, yatunguye abafana ahamagara umuhanzi Yvan Buravan baririmbana zimwe mu ndirimbo bakoranye.

My Talent Live Concert ni ibitaramo byateguwe na East African Promoters bihuriramo abahanzi nyarwanda bafite amazina akomeye. Bica kuri televiyo Rwanda buri wa Gatandatu guhera saa yine na mirongo ine n’itanu z’umugoroba. Ni mu ntego yo gususurutsa abantu muri ibi bihe ibitaramo rusange bitemewe, kubera icyorezo cya Coronavirus.

Ubwo Uncle Austin, wamenyekanye mu njyana ya Afro-beat yari ari kuririmba zimwe mu ndirimbo ze zirimo n’izo yakoranye n’abahanzi batandukanye, yaje gutungurana ahamagara umuhanzi Yvan Buravan umaze kwigarurira imitima ya benshi muri uyu muziki.

Uyu muhanzi Burabyo Buravan, wamenyekanye mu njyana ya RnB, ni umwe mu basore bataramara imyaka myinshi mu muziki ariko akaba amaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki nyarwanda abikesheje indirimbo ze ndetse n’ijwi rye rikundwa n’abatari bake.

Yvan Buravani, kandi yafashijwe cyane na Uncle Austin mu ntangiriro z’umuziki we ndetse banakoranye indirimbo Urwo ngukunda yamwaguriye amarembo.

Ubwo yamuhamagara ku rubyiniro, Austin yavuze ko Buravan ari umuhanzi umaze igihe gito ariko akaba amaze gutera imbere mu buryo bwihuse cyane ndetse ko n’abataramufashije bihoye ubusa.

Yagize ati “Uyu muhanzi amaze imyaka mike ariko amaze kugera kuri byinshi. Ndabyibuka akiza twakoranye indirimbo tuyishyiriye umunyamakuru aramusohora ngo ntakorana n’abana none dore ibyo yagezeho, wa munyamakuru we nta we ukimwibuka.”

Aba bombi bafatanyije kuririmba indirimbo bakoranye zirimo nka Urwo ngukunda ndetse na Closer bahuriyemo n’umuhanzi Meddy.

Mbere yo gutangira iki gitaramo, Uncle Austin yabanje kuganira ku muziki we aho yahishuye ko batangiye umuziki mu bihe bigoye ntawe ubashyigikira ariko ko atewe ishema n’aho umuziki ugeze ubu.

Yagize ati “Twatangiye umuziki bigoye tutabona n’abadushyigikira ariko twarakomeje turagenda, ubu rero umuziki ugeze ahantu hashimishije hamwe umubyeyi ashyigikira umwana we akaba umuhanzi , ni ikintu cyo kwishimira.”

Austin kandi yasusukurikije abantu mu ndirimbo ze cyane izakunzwe kera zirimo nka Ibihe byose, Kubwawe, Nzapfa ejo, Najyayo n’izindi zikunzwe muri iki gihe. Yafashijwe na The Target Band ku rubyiniro.

Biteganyijwe ko kuwa Gatandatu utaha, ku wa 26 Ukuboza 2020, umuhanzikazi Aline Sano ariwe uzasusurutsa abakunzi b’umuziki muri ibi bitaramo bya “My Taleny Live Concert “.

Aba bahanzi baririmbanye indirimbo bakoranye
Aba bombi bishimiye iterambere umuziki wabo umaze kugeraho
Austin yavuze ko Buravan ari umwe mu bahanzi bato batanga icyizere cy'ejo hazaza
Austin yasusurukije abari bakurikiye Televiziyo Rwanda abinyujije mu ndirimbo ze zakunzwe cyane
Austin yavuze ko batangiye umuziki bigoranye ariko akaba yishimira aho ubu umuziki w'u Rwanda ugeze
Ku rubyiniro Austin yafashijwe na The Target Band
Uncle Austin na Yvan Buravan bacinye akadiho
Uncle Austin yavuze ko batangiye umuziki bigoye ntawe uwushyigikira
Uncle Austin yavuze ko iyo abaonye umubyeyi ufasha umwana we kujya mu muziki bimwereka iterambere ry'aho umuziki ugeze
Uncle Austn yashimiye Yvan Buravan umwete yashyize mu muziki we
Yvan Buravan amaze kwigarurira imitima ya benshi mu muziki nyarwanda
Yvan Buravan yatunguranye ku rubyiniro mu gitaramo cya My Talent Live Concert

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .