Umuraperi Megan Thee Stallion yahishuye ko Tory Lanez yashatse kumuha ruswa amaze kumurasa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 16 Ugushyingo 2020 saa 08:23
Yasuwe :
0 0

Umuraperikazi Megan Thee Stallion yahishuye ko Tory Lanez yashatse kumucecesha nyuma yo kumurasa inshuro ebyiri mu kirenge akamukomeretsa.

Mu kiganiro yagiranye na GQ Magazine, Megan Thee Stallion, yavuze ko Tory yagerageje kumuha amafaranga n’inshuti ze mu rwego rwo kubacecekesha ariko bamubera ibamba.

Yakomeje avuga ko uyu musore bahoze banakundana, yashakaga kumuhonga amafaranga, undi mu kumusubiza yamubwiye ati “Ntabwo nakwizera ko utekereza ko mu by’ukuri nshaka amafaranga, kuko nyine wandashe”.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Tory Lanez yarashe mu kirenge Megan Thee Stallion bari ahitwa Hollywood Hills nk’uko ubushinjacyaha bw’i Los Angeles bwabitangaje.

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Daystar Peterson, akurikiranyweho gutunga imbunda mu buryo butemewe no kuyigendana ari nayo bivugwa ko yakoresheje arasa mu kirenge Megan.

Bivugwa ko ku wa 12 Nyakanga 2020 uyu musore w’imyaka 28, yagiranye ubwumvikane buke na Megan w’imyaka 25 bari mu modoka. Ubwo Megan yayisohokagamo undi yahise amurasa mu kirenge.

Uyu muraperikazi yari aherutse kujya kuri Instagram asobanura ko yarashwe na mugenzi we. Yagize ati “Warandashe. Ubwira umuntu ushinzwe kwamamaza ibikorwa byawe n’abantu bawe, ko bagenda babeshya. Rekera kubeshya. Kubera iki ubeshya?”

Mu minsi yari yabanje, Megan yari yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ko yakuwe indodo aho yari yarashwe mu birenge byombi. Yavuze ko yababaye kandi agaterwa ihungabana n’ibyamubayeho.

Lanez wahakanye ibyo kurasa uyu mukobwa biteganyijwe ko ku wa 13 Ukwakira 2020, azitaba urukiko rw’i Los Angeles. Aramutse ahamwe n’iki cyaha ashobora gukatirwa imyaka 22 mu buroko. Kuri ubu Tory Lanez akurikiranyweho gukomeretsa Meghan, ndetse yategetswe kumugendera kure.

Reba indirimbo yitwa WAP, Meghan Thee Stallion yahuriyemo na Cardi B iri mu zigezweho ku Isi

Reba imwe mu ndirimbo za Tory Lanez

Tory Lanez yashinjwe kurasa mu kirenge Megan Thee Stallion
Umuraperi Megan Thee Stallion yahishuye ko mugenzi we Tory Lanez yashatse kumuha ruswa nyuma yo kumurasa
Uyu mukobwa yavuze ko nyuma yo kuraswa, Tory yashatse kumuguyaguyisha amafaranga undi akabyanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .