Umukirigitananga Deo Munyakazi yasohoye amashusho y’indirimbo yuzuza album ye nshya

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 24 Gicurasi 2020 saa 02:15
Yasuwe :
0 0

Umuhanga mu gukirigita inanga uri mu bagezweho mu Rwanda, Déo Munyakazi, yasubiyemo indirimbo ya 125 yo gushimisha Imana mu gitabo cy’abakirisitu, yitwa ‘Ndi Amahoro’ yakoze yifashishije umurya w’inanga ya Kinyarwanda.

‘Ndi Amahoro’ yasohokanye n’amashusho yayo, ni indirimbo ya nyuma mu zizaba zigize album nshya yitwa ‘Isoko dusangiye’, Deo Munyakazi yitegura kumurika.

Deo Munyakazi yabwiye IGIHE ko iyo ndirimbo yahisemo kuyishyiramo umurya w’inanga mu kwibutsa abantu ko gutaramira Imana hatifashishwa gusa ibicurangisho byo mu mahanga.

Yagize ati “Iyi ndirimbo mu murya w’inanga, niyo yuzuza umuzingo ‘album’ w’inanga zose maze guhanga kandi nawo urabageraho mu minsi mike. Dukunda gutarama akenshi twitabaje ibicurangisho byo mu mahanga, nabyo ni byiza guhimbaza Imana mu muco w’iwacu cyane ko wihariye.’’

“Indirimbo nayikoze mu rwego rwo kwibutsa Abanyarwanda ko umuco wacu ubwawo wihagije ngo tunyurwe n’igitaramo kandi twizihirwe.”

Album nshya, Deo Munyakazi yise ‘Isoko dusangiye’ izaba iriho indirimbo 10 zacuranzwe hakoreshejwe 10.

Biteganyijwe ko ku wa Ku 12 Kamena 2020 aribwo izaba yageze hanze ku mugaragaro ku mbuga zicururizwaho ibihangano bitandukanye.

Déo Munyakazi yari aherutse guhuza imbaraga na Déo Salvator ucuranga gitari bacuranga indirimbo yubahiriza Igihugu mu njyana gakondo, yifashishijwe mu gutangiza Umunsi Mukuru w’Ubumwe bw’u Burayi ‘Europe Day’.

Uyu musore avuga ko abashaka gukurikirana ibikorwa bye mu buryo bworoshye basura urubuga rwe www.munyakazideo.com.

Munyakazi ni umwe mu bahanga mu gukirigita umurya w’inanga gakondo y’Abanyarwanda mu bakibyiruka, abikora nk’umunyempano wabyize akiri muto.

Yacuranze mu bitaramo bikomeye yishimirwa na benshi, ni umwe mu bigishijwe n’umusaza Mushabizi wamenyekanye mu nanga yitwa “Zaninka”.

Yakoranye indirimbo n’abahanzi bakomeye barimo Umwongereza, Joscelyn Eve Stoker [Joss Stone]. Azwi mu zirimo “Emirembe”, “Italanto”, “Urakwiriye Mwami’’ na “Isoko dusangiye” yumvikanamo inanga ye na saxophone yashyizwemo n’Umwongereza Scott Woods ubizobereyemo.

Mu rugendo rwe rwa muzika, yitabiriye amaserukiramuco atandukanye arimo iry’i Paris aho yatumiwe mu gitaramo ‘Le Printemps des Poètes’; mu Budage yatoranyijwe mu bahanzi 10 bafite umwihariko kandi batanga icyizere muri muzika ku Isi.

Reba indi ndirimbo ya Deo Munyakazi yitwa ’Italanto’

Deo Munyakazi yasohoye amashusho y'indirimbo ya nyuma mu zigize album yitegura kumurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .