00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Yverry yasabye anakwa umukunzi we (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 June 2022 saa 04:40
Yasuwe :

Umuhanzi Rugamba Yves uzwi nka Yverry yarushinze na Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah, bari bamaze igihe bakundana.

Yverry yashyingiranywe n’umukunzi we mu birori byitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye mu Rwanda, byabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Kamena 2022, muri Sports View Hotel Kicukiro akaba ariho basezeraniye bakanahakorera ibindi birori.

Ubukwe bw’uyu muhanzi bwari bwitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye birimo Ntigurirwa Danny (Danny Country), Danny na None, Olivis wo muri Active, abanyamakuru barimo Kwizigira Jean Claude wa Radiyo Rwanda, Benjamin (Gicumbi) na Uwimana Clarisse[Clamama] ba BB Fm Umwezi ndetse na David Bayingana wabaye Parrain w’uyu muhanzi.

Ahabereye ubu bukwe hari abantu bake biganjemo imiryango n’inshuti z’uyu muhanzi n’umugore we.

Aba bombi barushinze nyuma y’umuhango wo gusezerana mu murenge wabereye Kimihurura kuwa 5 Gicurasi 2022.

Guhera mu 2020 ni bwo amakuru yatangiye kuvugwa ko Yverry akundana n’uyu mukobwa.

Urukundo rwabo rwakomeje gukura umunsi ku wundi, kugeza ubwo tariki 14 Gashyantare 2020 uyu muhanzi yamurikaga album ye ya mbere Uwase akagaragara yagiye gushyigikira umukunzi we.

Nyuma y’ibyumweru bike cyane, Uwase yatunguye Yverry amukorera ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko yagize muri Werurwe 2020.

Kuva ubwo urukundo rwabo rwarushijeho gukura kugeza ubwo biyemeje kurushinga ndetse babyemeranyaho ku wa 17 Werurwe 2022 ubwo Yverry yambikaga impeta Uwase akamusaba ko yazamubera umufasha.

Abasore bari bagaragiye Yverry ubwo bageraga ahabereye imihango yo gusaba no gukwa
Danny Country uri inyuma iburyo yari mu bagaragiye Yverry
David Bayingana ni we wabaye Parrain w’uyu muhanzi
Wari umunsi udasanzwe kuri Yverry
David Bayingana yari yabukereye
Umunyamakuru Clarisse Uwimana yari yitabiriye ubu bukwe
Umuririmbyi Olivis yari yaje gushyigikira mugenzi we
Umunyamakuru wa RBA Jean Claude Kwizigira yari ahari
Yverry yasaga neza mu myambaro gakondo
Yverry ategereje umugeni we
David Bayingana mu nshingano nka parrain wa Yverry
Ahabereye iki gikorwa hari abantu biganjemo abo mu miryango y'abageni
Umunyamakuru Gicumbi yari yibairiye ibi birori
Bamwe mu bitabiriye bafataga amafoto y'urwibutso y'ubukwe bwa Yverry
Sadate Munyakazi wayoboye Rayon Sports ari mu baje gushyigikira Yverry
Ange na Pamella baririmbira umugeni
Ange na Pamella nibo basohoye umugeni
Ubwo umugeni wa Yverry yasohorwaga
Umugeni wa Yverry yaje agaragiwe na basaza be
David Bayingana n'abasore bari bagaragiye Yverry ubwo bari bategereje umugeni
Yverry ahobera umugeni we
Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah na Yverry bahanye impano
Uwase Vanessa uzwi nka Vanillah yasabwe anakobwa na Yverry

Ushaka kureba andi mafoto wakanda hano.

Amafoto: Shumbusho Djasiri


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .