00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuhanzi Costa Titch ategerejwe mu Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 May 2022 saa 09:53
Yasuwe :

Umuririmbyi w’Umunya-Afurika y’Epfo, Costa Tsobanoglou wamenyekanye nka Cota Titch, ategerejwe mu gitaramo mu Rwanda.

Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi ukunzwe mu njyana ya ‘Amapiano’ azaririmba mu gitaramo cyateguwe na Trapish Music ya Ish Kevin ndetse na Evolve Music Group.

Icyo gitaramo kizaba muri iyi Mpeshyi gisimbura icyaburijwemo cyabaye ku wa 19 Werurwe 2022 kigahagarikwa n’umwe mu bayobozi wavugaga ko kiri guteza urusaku.

Ati “Costa yamaze kwemeranya n’abateguye igitaramo igisigaye gusa ni uko na we agomba gutangira kwamamaza ko agiye kuza mu Rwanda kugira ngo abakunzi be batangire kumwitegura.”

Iki gitaramo cyiswe “My 250 & Trapish Concert” giteganyijwe ku wa 16 Nyakanga 2022 kuri Canal Olympia ku i Rebero. Uretse umuziki, hazabaho n’ibindi bikorwa bijyanye no kumurika imideli.

Abari baguze amatike mu cyabaye mbere bemerewe kwinjira batongeye kwishyura mu gihe baba bafite icyerekana ko bari bishyuye.

Nk’uko byari bimeze mu gitaramo giheruka cyabereye muri Hotel Villa Portofino i Nyarutarama, aho kwinjira byari 10.000 Frw, 15.000 Frw muri VIP na 20.000 Frw muri VVIP, mu gihe ameza y’abantu batandatu byari 200.000 Frw, no muri iki niko bizaba bimeze gusa haziyongeraho ko hazaba hari n’amatike ya 5 000 Frw.

Abahanzi bo mu Rwanda bagombaga kuririmba mu cy’ubushize barimo Logan Joe, B-Threy, Babou Tight King, Bushali, Ish Kevin, Kivumbi, Gabiro Guitar, France, Kenny K-Shot, OG2tone na Derek YMG nibo bazongera kuririmba.

Costa Titch watumiwemo ni umusore w’imyaka 26. Ni umwe mu bagezweho mu bihangano bitandukanye birimo ibya ‘Amapiano’ agezweho ku isi.

Uyu musore yatangiye umuziki ari umubyinnyi nyuma aza guhindura yinjira mu kuririmba. Yatangiye kumenyekana mu 2017 ubwo yashyiraga hanze indirimbo yise ‘Activate’ ya Hip Hop, cyane ko ariyo njyana yatangiye aririmba.

Yamamaye mu zindi ndirimbo zirimo ‘Nkalakatha Remix’ yakoranye na Riky Rick uheruka kwitaba Imana na AKA ndetse ubu agezweho muri ‘Big Flexa’ yakoranye na C’buda M, Alfa Kat, Banaba Des, Sdida na Man T iri mu ‘Amapiano’. Iyi ni nayo yazamuye igikundiro cye cyane muri Afurika yose cyane ko imaze kurebwa na Miliyoni 11 kuri Youtube.

Hari kandi iyitwa ‘Champuru Makhenzo’ nayo yo mu Amapiano yakoranye na MA GANG, Phantom Steeze, ManT, Sdida na C’BUDA M, ‘Nomakanjani’, ‘Monate C’ yakoranye na AKA n’izindi.

Costa Titch azataramira mu Rwanda muri iyi mpeshyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .