Uyu mugore iyi myitwarire ye si iy’ubu cyane ko mu mwaka ushize yagaragaye mu Mujyi wa Florence mu Butaliyani yambaye umwambaro ujya kugaragaza ibice byose by’amabere ye ndetse yambaye n’ibirenge. No mu ntangiro z’uyu mwaka yagaragaye mu ruhame yambaye imyambaro bamwe bavuze ko idakwiriye kujyanwa mu bantu.

Jennifer Lopez yasubitse ibitaramo yari afite
Umuhanzikazi akaba n’umukinnyi wa filime, Jennifer Lopez yasubitse ibitaramo yari afite muri Amerika y’Amajyaruguru yise “This is Me … Now The Tour’’.
Uyu muhanzi yasubitse ibi bitaramo bizenguruka iki gice cya Amerika kubera ko ashaka kwita ku muryango we, abana ndetse n’inshuti ze za hafi.
Uyu muhanzikazi asubitse ibi bitaramo mu gihe hamaze iminsi havugwa urunturuntu mu rugo rwe na Ben Affleck ndetse hari amakuru avuga ko batakibana.
Radar Online yatangaje ko nyuma y’ubwumvikane buke n’umugabo, Lopez adashaka kongera kunanirwa n’urushako bwa kane bikaba biri mu mpamvu zatumye asubika ibi bitaramo ngo yiyunge n’umugabo n’ubwo yamubereye ibamba.
Gusa mu minsi yashize baheruka kugaragara bari kumwe ubwo umukobwa wa Ben Affleck yasozaga amashuri.

Adele yikomye umufana
Umuhanzikazi w’Umwongereza, Adele, yihanangirije umufana waje mu gitaramo cye i Las Vegas akavuga nabi ababa mu Muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+) cyane ko ukwezi kwa Kamena twinjiyemo ari ukwabo kwiswe ‘Gay Pride cyangwa LGBTQ Pride’.
Uyu muhanzikazi yahise asubiza uyu mufana ati “Waje hano kuvuga gutyo? Uri igicucu? Niba udafite ikintu cyo kuvuga cyiza, byaba byiza ugiye uceceka.’’
Uyu muhanzi ubusanzwe ni umwe mu bahanzi batajya bahisha ko bashyigikiye abaryamana bahuje ibitsina n’abandi bajya kumera gutyo, n’ubwo we atabarizwa muri bo.
Adele goes off on audience member who yelled “Pride sucks” at her concert tonight:
“Did you come to my f*cking show and just say that Pride sucks? Are you f*cking stupid? Don’t be so f*cking ridiculous. If you have nothing nice to say, shut up, alright?” pic.twitter.com/M3yl2mdzLV
— Pop Base (@PopBase) June 2, 2024

Kylie Jenner yaba yarambitswe impeta y’urukundo?
Mu bitangazmakuru bitandukanye hamaze iminsi hacicikana amakuru yavugaga ko Kylie Jenner yaba yarambitswe impeta y’urukundo, na Timothée Chalamet batangiye kugaragaza ko bakundana guhera umwaka ushize.
Harper’s Bazaar yatangaje ko ifite amakuru agaragaza ko nta mpeta yambitswe kuko urukundo arimo rutaragera kuri urwo rwego.
Umuntu wahaye iki kinyamakuru amakuru yagize ati “Kylie na Timothée ntabwo baheruka kumarana igihe kinini cyane ko buri wese ahuze, ariko baravugana buri gihe. Bagenda mu kigare kimwe cy’inshuti ndetse bakunze kugirana ibihe byiza ariko ntabwo ibintu kuri urwo rwego. Kylie ari kwishimisha ashaka no kureba aho bigana.’’

Ayara Starr yafashije umuhanzikazi gukabya inzozi ze
Umuhanzikazi w’umunya-Nigeria, Ayra Starr yafashije umukobwa w’imyaka 21 wabuze ubushobozi bwo gukora indirimbo.
Uyu mukobwa yamwemereye miliyoni ebyiri z’ama-Naira akoreshwa muri Nigeria (angana na 1.749.514 Frw) ngo atangire gukora umuziki we by’umwuga.
Ubwo yari ari kuri Cool FM, uyu muhanzi yagize ati “Nanjye hari umuntu washoye mu mpano n’inzozi byanjye kugira ngo mbe ngeze aho ngeze uyu munsi. Nanjye nshaka kubigukorera.’’

A Pass yifatiye ku gahanga Producer Washington wahoze ku ibere muri Uganda
A Pass uri mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Uganda yifatiye ku gahanga Producer Washigton, avuga ko yigeze kumuha amafaranga yabonye avunitse ariko akananirwa gukora ibyo basezeranye. Uyu muhanzi avuga ko Washington yamwatse amashilingi ya Uganda ibihumbi 250 ngo amukorere indirimbo.
Icyo gihe uyu mugabo wamamaye mu gutunganya indirimbo ngo yayakubise umufuka, akuramo ake. A Pass yatangaje ibi nka zimwe mu mbogamizi abahanzi bahura nazo icyo bakizamuka mu muziki.

Kesha akomeje kuvugisha benshi
Umuhanzikazi w’Umunyamerika Kesha Rose Sebert, wamamaye nka Kesha akomeje kuvugisha benshi nyuma y’amafoto yagiye hanze ubwo yari mu gitaramo cyo gutangiza ukwezi kwahariwe abaryamana bahuje ibitsina kuzwi nka ‘Gay Pride’; kwizihizwa muri Kamena buri mwaka.
Ni mu gitaramo yakoreye ahitwa West Hollywood, aho uyu muhanzikazi yajyanye ku rubyiniro n’ababyinnyi b’abasore babiri, bari bamugaragiye. Ku rubyiniro banyuzagamo bakamuterura ariko ibyavugishije abantu ni amafoto ya Kesha yagiye hanze umwe muri aba basore ameze nk’uri kumurigata mu kibuno. Ubwo yari ari ku rubyiniro uyu mugore yavuyeho yibasiriye P.Diddy ugeramiwe muri iki gihe.

Nicki Minaj yashinje Polisi ivanguraruhu
Umuhanzi Nicki Minaj uheruka gufungirwa mu Buholandi akurikiranyweho kwinjiza ibiyobyabwenge muri iki gihugu, yashinje Polisi yaho ko yamufunze kubera ivanguraruhu ariko na yo ibyamaganira kure. Uyu muhanzi yafunzwe ku wa Gatandatu w’icyumweru cyashize tariki 25 Gicurasi.
Yafunzwe akekwaho gutwara ibiyobyabwenge birimo urumogi. Uyu muhanzikazi yafashwe ari kwerekeza mu Bwongereza mu gitaramo kiri mu by’uruhererekane yise “Pink Friday 2’’.
Nyuma yo gufungurwa yasabye imbabazi abafana be. Gusa kuri ubu hari amakuru avuga ko yahagaritse igitaramo yari afite mu Mujyi wa Amsterdam.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!