Uko umuti wo gusubiza ku ibere Charly na Nina uri kuvugutirwa ahatari ho

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Mu 2015, mu Rwanda hatangiye kumenyekana itsinda rikora umuziki rya Charly na Nina. Aba bakobwa babiri batumbagijwe n’indirimbo yabo yakunzwe yitwa ‘Indoro’ bahuriyemo na Big Fizzo.

Kuva bakora iyo ndirimbo barakunzwe karahava, nabo bafatiraho umuvuduko bari bafite, bafatanyije na Muyoboke Alex wari Umujyanama wabo, batangira kwigarurira imitima ya benshi mu bihangano byiganjemo indirimbo z’urukundo.

Indirimbo zabo nyinshi bakoze zarakunzwe mu Rwanda no hanze yarwo ndetse begukana ibihembo mu bihugu by’abaturanyi, babikesheje ubwamamare bari bafite mu minsi y’ibihe byiza byabo.

Mu byo bakoraga babaga bashyigikiwe na DJ Pius utarabavaga iruhande cyane ko yari inshuti yabo ya hafi, akaba iy’akadasohoka ya Muyoboke Alex.

Wasangaga akenshi DJ Pius ari mu batera icyumvirizo indirimbo bagiye gushyira hanze, yahuriza na Muyoboke ku kuba yengetse bakayiha umugisha ikajya hanze.

Mu Ukuboza 2017 aba bakobwa bakoze igitaramo gikomeye cyo kumurika album yabo ya mbere bise ‘Imbaraga’ cyitabiriwe ku buryo bukomeye muri Kigali Conference & Exhibition Village (Camp Kigali), nabo birabarenga kuko bumvaga batabyiteze.

Akaryoshye ntigahora mu itama! Ku wa 20 Gashyantare 2018, aba baririmbyi babiri Charly [Rulinda Charlotte] na mugenzi we Nina [Muhoza Fatuma Nena] bafashe umwanzuro wo guhagarika amasezerano y’imikoranire bari bafitanye na Muyoboke Alex wacungaga inyungu zabo mu muziki yifashishije Sosiyete ye yitwa Decent Entertainment.

Ni ikintu cyatunguranye cyane ko nta mwuka mubi wavugwaga hagati yabo, gusa bo ubwabo bari babiziranyeho ko hari ibitagenda neza mu mikoranire.

Mu itangazo bageneye itangazamakuru, Charly na Nina bavuze ko bahagaritse imikoranire na Muyoboke Alex ndetse ko ‘bagiye gutangira uburyo bushya bwo kwita ku nyungu zabo ubwabo’.

Muyoboke Alex yabwiye IGIHE ko aba bakobwa bamumenyesheje umwanzuro bafashe wo gutandukana na we ku mugoroba wari wabanje. Yahamije ko nta kibazo na kimwe yari afitanye nabo haba mu kazi ndetse n’ibijyanye n’amafaranga.

Muri uwo mugoroba bahuriyemo na Muyoboke, aba bakobwa bamaze gutandukana nawe bahura na DJ Pius, abafasha kwandika ibaruwa yo gusezerera uyu mugabo wari umujyanama wabo.

Ibi ngo ni nabyo byashegeshe Muyoboke akamurakarira agatangira kumushinja kugumura aba bakobwa yariragaho agatubutse. Gusa DJ Pius we yagiye yumvikana avuga ko ibyo atari byo.

DJ Pius bari baramumenyesheje ko bagiye gutandukana na Muyoboke bakinakorana, ariko hari irindi banga bari baramuhishe ry’uko hari undi muntu ubiri inyuma.

Aba bakobwa basinyanaga na Muyoboke amasezerano y’imyaka itatu yashira bakayongera.

Igihembo cya mbere Charly na Nina bahawe mu muziki ni icy'indirimbo y'umwaka muri HiPipo Music Awards mu 2016. Inyuma yabo hari DJ Pius wabahoraga iruhande

Rwema yashyize ikivumbikisho mu gutandukana kwa Charly na Nina na Muyoboke arangije afumyamo!

Dennis Rwema [Cheetah] wakoranaga bya hafi na Muyoboke hari amakuru IGIHE ifite ko ari we washakaga gutwara aba bakobwa, ndetse akaba ariwe wabumvishije ko igihe kigeze ngo bakorane nawe, n’ubwo nabyo bitamaze kabiri.

Gukorana bya hafi kwa Muyoboke na Dennis Rwema kwatangiye kwigaragaza cyane bategura kumurika album ya mbere ya Charly na Nina bise Imbaraga.

Icyo gihe mu kiganiro n’itangazamakuru babajijwe iby’umubano wabo, Muyoboke ahita aca mu ijambo umunyamakuru wari ubibajije ati “Ibyacu na Rwema ntimutindeho”.

Arongera ati “Nibiba ngombwa ko yongerwa mu bakurikirana ibikorwa [managers] bya Charly na Nina na bwo tuzatumira itangazamakuru turimenyeshe. Ari kudufasha mu bikorwa bitandukanye byo kumurika album ya Charly na Nina.”

Yaba Rwema cyangwa Muyoboke nta n’umwe weruraga ngo avuge uko ibintu bimeze, gusa aba bose bakomeje gukorana ndetse banajyanye na Charly na Nina muri Uganda ubwo bajyaga gukorerayo amashusho y’indirimbo zitandukanye bakoranye na Sacha Vybz zirimo n’iyo bise ‘Try Me’.

Aba bombi kandi bahoranaga kenshi ndetse bagakorana ibijyanye n’ubucuruzi byerekeye cyane Charly na Nina n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Muyoboke Alex ari we wenyine ureberera inyungu z’iri tsinda gusa. Rwema yakundaga gutwara Muyoboke cyangwa Charly na Nina mu modoka.

Ibintu byahinduye isura ubwo ubwo Rwema yagirwaga umuyobozi wa Kiwundo Entertainment maze agatangira gusa naho ateye umugongo Muyoboke Alex ahubwo akarangamira inyungu ze bwite.

Yahise atekereza gufata aba bakobwa ngo bakorane abizeza umushahara wa buri kwezi, icyo gihe yari kubaha amafaranga ya ‘Recruitment’ ndetse bagombaga kujya bagabana amafaranga aba bakobwa bakoreye.

Ibi byose yijeje aba bakobwa byaheze mu kirere kuko yaje kwirukanwa muri Kiwundo ndetse bikarangira n’aba bakobwa batandukanye. Nyuma yahise ajya muri The Mane Music ya Bad Rama nayo aza kuyivamo akomeza ibindi.

Muyoboke na DJ Pius bumvikana mu itangazamakuru baterana amagambo kandi nyirabayazana yigaramiye

Muyoboke Alex na DJ Pius bakunze kugaragara mu itangazamakuru baterana amagambo ndetse iyo umwe yateguye igikorwa undi ntiyahakandagira.

Nko mu minsi ishize, yagaragaye ku Isibo TV avuga ko DJ Pius abishoboye yajya mu byo kuvanga imiziki kuko ku bwe asanga umuziki atawushoboye.

DJ Pius na we wagiye kuri iyi televiziyo agiye kumenyekanisha indirimbo ye “Ubushyuhe” yahuriyemo na Bruce Melodie, yasubije Muyoboke ku magambo yamuvuzeho. Ati "Ubu se ko muhaye “hit” arabigira ate?”

Ntibyagarukiye aho kuko Muyoboke yasubiye ku Isibo TV ahamya ko nubwo indirimbo “Ubushyuhe” yaba nziza atari iya DJ Pius ahubwo ari iy’umukecuru uyirimo [Wayifashishijwemo binyuze mu magambo yavuze].

Yongeyeho ati "Nta hit irimo, hit ni iyi ndirimbo y’abana nazanye (aha yari ari kumenyekanisha indirimbo yahurijemo abahanzi b’abanyempano 10 yise ’Ndaryohewe’).”

DJ Pius avuga ku makimbirane ye na Muyoboke yagize ati “ Byatangiye igihe yatandukanaga na Charly na Nina, iyo umuntu atandukanye n’abantu agashaka kuzana ibintu bya munyangire, nyine ni cyo cyabiteye.”

DJ Pius yavuze ko igihe Muyoboke n’itsinda rya Charly na Nina batandukanaga yagerageje kumva impande zombi ariko yanga guhagarara kuri rumwe ku bwe ngo Muyoboke ntiyishimiye ko atamushyigikiye.

Ukwijundikana kwa DJ Pius na Muyoboke Alex guhishe byinshi abantu batazi, birenze Charly na Nina

Hari amakuru agera kuri IGIHE ko ubwo Charly na Nina bashyiraga hanze itangazo ryo kwirukana Muyoboke, n’ubwo DJ Pius yari abizi ko baryanditse yirinze kubibwira mugenzi we ahubwo agategereza neza amasaha itangazo ryari kugira hanze mu gicuku agapanga guhura na Muyoboke ngo amwereke ko nawe abibonye bimutunguye.

DJ Pius aherutse kuvuga ko iyo kubana kwe na Charly na Nina nk’inshuti byari kuba bibangamiye Muyoboke yari kugenda kigabo ariko ntiyirirwe amusebya.

Uyu muhanzi ubifatanya no kuvanga imiziki yaciye amarenga ko kwiyunga na Muyoboke bigifite urugendo rurerure.

Ati “Tuvuganye gute se? Twavugana iki yirirwa agenda amvuga amagambo atari meza, ubuse twasabana imbabazi? Ntazo nkeneye. Habayeho impamvu yo kwiyunga twakwiyunga ariko nta mpamvu yo kwikurura ku muntu utagukunda.”

Arongera ati “Icyiza ni uko yakomeza akazi ke nanjye ngakomeza akanjye. Aho nari kuzamukenera sinzabura undi umfasha, nawe rero nandeke ntazankenere kuko atari mu buzima bwanjye nabaho kandi ntekereza ko ntari mu buzima bwe yabaho.”

Kwiyunga na Charly na Nina cyangwa se DJ Pius, ni nko kwikoreza ibuye Muyoboke!

Mu ijoro ryo ku wa 16 Ugushyingo 2020 ubwo Muyoboke yasinyishaga umuhanzi mushya Chris Hat, MC Nario wari uyoboye ibi birori yafashe iminota irenga itanu, asaba uyu mugabo gukora ibishoboka byose akagarura mu ruhando rw’imyidagaduro Charly na Nina.

MC Nario agiye kuvuga ikibazo cy’itsinda Charly na Nina yabanje kugaragaza ko u Rwanda rufite ikibazo cy’abahanzikazi bashobora gusohokera igihugu mu muziki.

Ati “Nta muntu n’umwe wantumye, igihe kirageze ngo aba bagabo bareke kuryamira bariya bakobwa. Niba hari ibyo mupfa mugende mubipfe ukwanyu ariko ku nyungu z’imyidagaduro mureke aba bakobwa bagaruke bakore umuziki.”

Aba bagabo ariko, ntabwo ikibazo kiri hagati yabo gusa kuko kuva Charly na Nina batandukana na Muyoboke bahise bamukumira ku mbuga nkoranyambaga (block) ndetse nawe bikaba uko ku buryo nta n’umwe ushobora kuvugisha undi.

Iki ni kimwe mu bibazo bikomeye bigaragaza ko aba bombi batandukanye nabi kuko ubwo batandukanaga bivugwa ko Muyoboke yashatse gutwara konti ya Instagram aba bakobwa bahuriyeho yari ifite abantu barenga ibihumbi 150 ariko ntibimukundire. Amakuru avuga ko Muyoboke ariwe wayikoreshaga.

Charly na Nina mu marembera?

Mu minsi iri ishize hakwirakwiye amagambo yavugaga ko Charly na Nina bamaze gutandukana gusa bo bakumvikana bagaragaza ko bakiri kumwe.

Mu gitaramo bakoze cya Iwacu Muzika, bagaraje imbaraga nke ku buryo wabonaga ko bakigiyemo barakoze imyitozo inshuro nke. Ibintu byatumye benshi bibaza ahazaza h’iri tsinda.

Ikindi gituma abantu bibaza byinshi, ni ukuntu aba bakobwa ubundi batajyaga bapfa gutinda gushyira hanze ibihangano, ubu bamaze amezi umunani nta ndirimbo n’imwe barashyira hanze.

Imikorere y’aba bakobwa kuva itangiye gusubira inyuma havuzwe byinshi, hari iby’uko Muyoboke yaba yihishe inyuma ya byose ko ngo yagendaga abasibira amayira yari yaraharuye.

Ibi ni kimwe mu bitaravuzwe cyane mu itangazamakuru, ariko bikunze kugarukwaho mu matamatama ya benshi bakurikiranira hafi umuziki by’umwihariko uw’aba bakobwa.

Nubwo ariko kandi havugwaga ibi, hari amakuru ko no mu itsinda ishyamba atari ryeru kuko umwaka ugiye gushira imikoranire yabo itangiye kuzamo agatotsi, akaba ari nayo mvano yo kuba nta gihangano gishya baheruka.

Umwe mu bakurikiranira hafi umuziki w’aba bakobwa, yabwiye IGIHE ko agatotsi katangiye kwinjirira iri tsinda guhera mu 2019 ariko kigaragaza muri Werurwe 2020.

Ngo hari bamwe mu basanzwe bakurikirana imyidagaduro mu Rwanda, bari kugerageza gukomakoma ngo barebe ko aba bakobwa bakongera bagahuza n’ubwo bigoye.

Bitangira kugaragarira abantu ko aba bakobwa bashobora kuba batarebana neza, byabaye muri Werurwe 2020 ubwo Nina yagaragaraga wenyine mu gitaramo cya “EAC iDeserve”.

Nina aherutse kubwira IGIHE ko itsinda rigihari ndetse ko bafite ibihangano byinshi biri mu bubiko.

Charly na Nina bamaze iminsi bacecetse binavugwa ko batandukanye, bifuzwa na benshi ku ruhando rwa muzika nk'uko bari bameze mbere
Charly na Nina batandukanye na Muyoboke nabi ku buryo batifuza kongera kuvugana nawe
Gukorana na Muyoboke Alex akenshi kurangizwa n'induru n'intugunda
Rwema yakoranye na Muyoboke biza kurangira ariwe umutwaye Charly na Nina

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .