Iki gitaramo cyabeye ku mugoroba wa tariki 30 Ukuboza 2022 cyari kiyobowe na MC Tino, kibera kuri Club Rafiki aho cyateguwe n’inzu y’imideli izwi nka Urutozi Gakondo mu rwego rwo gushishikariza urubyiruko gukunda iby’iwabo.
Aya matsinda yahatanye arimo The Weapons ya Rubavu, African Mirror ya Kimisagara, Afro Mirror y’i Nyamata, Urban Dance yo kuri Club Rafiki, Afro Monster Vipers ya Kimisagara, Tremblement de terre yaturutse Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aya matsinda yahatanye mu gihe cy’isaha n’igice, buri wese akora iyo bwabaga kugira ngo abashe kwegukana iri rushanwa ryiswe ‘Urutozi Challenge Dance Competition’.
The Weapons yaturutse i Rubavu yaserukanye imyambaro ya kisilamu, bazana n’umuceri w’ipilawu. Babyinnye bifuriza ababakurikiye kugira umwaka mushya muhire.
African Mirror ya Kimisagara yaserutse mu myabaro y’icyatsi kibisi baje, aho bitwaje inkoni z’ifasha abafite ubumuga bwo kutabona, imyeyo n’amasuka.
Ibi nibyo bifashishije mu mbyino zabo berekana ko n’abafite ubumuga bwo kutabona bashobora kubyina, guhinga no gukubura bakabijyanisha n’umuziki.
Urban Dance School yitoreza kuri Club Rafiki baje bitwaje ibikarito babyina babyihisha inyuma mu buryo bwanogeye abari bakurikiye iki gitaramo.
Abagize iri tsinda bahereye ku ndirimbo Gusaakaara ya Yvan Buravan, bayibyina bagerageza kwerekana icyo yashakaga kuvuga.
Ahantu hahuriye urubyiruko ntihabura gutangirwa ubutumwa bubashishikariza kureka no kurwanya ibiyobyabwenge cyane ko benshi bari mu gihe cy’ibiruhuko.
Ubu ni ubutumwa bwatanzwe na DPCEO IP Munyakazi Shadrack uhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, akanakurukirana urubyiruko mu karere ka Nyarugenge.
Yagize ati “Impamvu duhitamo kuganiriza urubyiruko ni uko ari rwo rufite ahazaza h’igihugu , ubwo igihugu cyaba kimeze gite urubyiruko ruramutse rwarishoye mu biyobya bwenge.”
“Nimwe muzaba abayobozi bacyo b’ejo hazaza, niyo mpamvu mugomba kuzibukira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge byose aho biva bikagera.”
Yabasobanuriye ubwoko bw’ibiyobyabwenge, abasaba gutanga amakuru y’aho babibonye cyangwa babonye ubikoresha.
Nyuma y’akanya kakaruhuko, abagize akanama nkemurampaka bafashe bajya guteranya amajwi, umuraperi Bushali yigiye ku rubyiniro ataramira abari bitabiriye iki gitaramo.
Uyu muhanzi wari uherekejwe n’umuhungu we Bushali Moon, yeretswe urukundo bikomeye afatanya n’abari bamukurikiye kuririmba indirimbo zirimo Ku Gasima, Niyibizi, Bahabe, Kurura, 250 , n’izindi zitandukanye.
Nyuma y’umwanya muto abagize akanama nkemurampaka barimo; Jack B, Tizzo, Joxxy Parker na Olivis bagarutse batangaza amatsinda atatu yahize ayandi.
Iki cyiciro cyagezemo itsinda rya Afro Monster Vipers, Urban Dance School na Afro Mirror. Aya matsinda yahatanye abyina indirimbo imwe mu gihe cy’iminota itanu gusa.
Nyuma y’ihatana ritari ryoroshye Afro Monster Vipers ya Kimisagara yegukanye iri rushanwa ihabwa 500.000Frw.
Umwe mu bagize iri tsinda yavuze ko aya mafaranga batsindiye agiye kubafasha kugura imyambaro n’ibikoresho bakenera mugukomeza kuzamura impano yabo.
Urban Dancer School yitoreza kuri Club Rafiki yegukanye umwanya wa kabiri ihabwa sheki ya 300.000Frw.
Afro Mirror nayo ya Kimisagara yegukanye umwanya wa gatatu ihabwa sheki ya 100.000Frw.
Nzaramba Joseph umuyobozi w’iki kigo cy’imideri cyateguye iri rushanwa yavuze ko bateguye iri rushanwa mu rwego rwo kwigisha urubyiruko ibikorwa bya Made in Rwanda no kurushishikariza gushaka ibikorwa ruhugiraho bakirinda ingeso mbi n’ibiyobyabwenge.




















Kurikira inshamake y’uko byari byifashe
Amafoto : Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!