00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uburwayi bwatumye Shakira asubika igitaramo

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 17 February 2025 saa 10:56
Yasuwe :

Shakira uri mu bahanzikazi bakomeye ku Isi, yatangaje ko yarwariye muri Peru, aho yari yagiye gukorera igitaramo kiri mu bizazenguruka Isi yise ‘Las mujeres Ya No Lloran World Tour’, ndetse ahita agisubika.

Amakuru yo kurwara kwa Shakila yayatangaje abinyujije ku rubuga rwa Instagram.

Uyu muhanzikazi yatangaje ko yarwaye mu nda ajyanwa mu bitaro, bityo asaba imbabazi abafana be ku bwo kudashobora kubataramira.

Yavuze ko abamufashije gutegura ibyo bitaramo bagiye gushaka itariki ya vuba cyimurirwaho.

Ati “Mbabajwe no kubabwira ko mu ijoro ryakeye najyanywe kwa muganga by’igitaraganya kubera kurwara mu nda none ubu ndi mu bitaro. Umuganga uri kunyitaho yambwiye ko ntashobora kuririmba uyu mugoroba.”

Shakira yakomeje agira ati “Ndizera ko ejo nzava mu bitaro ku buryo mu minsi ya vuba bishoboka nzabakorera igitaramo nari narabateguriye.”

Shakira uheruka kwegukana igihembo cya Grammy mu cyiciro cya Best Latin Album abikesha “Las mujeres Ya No Lloran” yari gutaramira ahitwa Andean ku wa 16 Gashyantare 2025.

Uburwayi bwatumye Shakira asubika igitaramo yari afite muri Peru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .