Indirimbo ‘Rotate’ yaganaga ku musozo kuko n’amashusho yayo yari yaramaze gufatwa. Gusa ubwo igihe cyo kuyishyira hanze cyari kigeze, The Ben yasabye Bull Dogg kuba ayiretse kugira ngo asohore ‘Why’.
Nyuma Bull Dogg yongeye kwibutsa The Ben noneho ko indirimbo yajya hanze, The Ben amusubiza ko itakijyanye n’igihe ahubwo azamusubiza amafaranga yayishoyemo angana na miliyoni 2 Frw cyangwa se bakazakora indi ijyanye n’igihe.
Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye mu ijoro ryo ku itariki 8 Gicurasi 2024, The Ben yatangaje ko we na Bull Dogg bazakora indi ndirimbo kandi ko yasabye mugenzi we imbabazi ku bw’iki cyemezo yafashe.
Yagize ati “Bull Dogg naramwandikiye, musaba imbabazi. Muri iki gihe ntabwo ari ugusohora indirimbo uko wishakiye, habanza kubaho kuganira kuri sosiyete izacuruza iyo ndirimbo yaba iyanjye cyangwa se iya Bull Dogg. Ndi umufana wa Bull Dogg, turi umuryango. Ndabizeza ko tuzakora indirimbo mu gihe gikwiriye, igasohoka kandi izagera ku Banyarwanda.”
The Ben si ubwa mbere azaba akoranye indirimbo na Bull Dogg kuko ubwo bose bari bacyishakisha, bakoranye iyitwa ‘Imfubyi’ yabiciye bigacika.
Mu mpera mpera za 2022, Bull Dogg yabwiye itangazamakuru ko The Ben yamunanije kandi yamuhemukiye kubera iyi ndirimbo.
Ati “Reka mbabwize ukuri. Uriya mutipe yarananiye, yarananije, naramwihoreye kandi sinzongera kubivugaho. Indirimbo ifite amashusho yararangiye na hano ndayifite kuri telefoni.”
Reba ikiganiro The Ben yagiranye n’abanyamakuru
Umva Imfubyi bakoranye, bigizwemo uruhare na Producer Lick Lick
Video: Nathan Niyomusafiri
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!