Iyi ndirimbo yakozwe na Producer Nessim yasohotse ikoze mu buryo bw’amajwi mu gihe amashusho yayo yafashwe anatunganywa na Hanscana.
The Ben yabwiye IGIHE ko amashusho y’iyi ndirimbo bayakoreye muri Zanzibar ubwo uyu muhanzi aherukayo mu minsi mike ishize.
Iyi ndirimbo Rema yavuze ko ari impano yahaye abakunzi b’umuziki muri ibi bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani.
‘This is Love’ yagiye hanze ikurikira indirimbo The Ben yakoranye na Sheebah Karungi, ibi bigira Namakula umuhanzikazi wa kabiri wo muri iki gihugu bakoranye.
Rema Namakula w’imyaka 29 yavukiye i Kampala tariki 24 Mata 1991 akaba ari bucura mu muryango w’iwabo.
Kuva yiga mu wa Gatandatu w’amashusri yisumbuye, Rema yatangiye kuririmba ibyo benshi bita Karaoke, yafashije kandi abahanzi barimo Halima Namakula wanamufashije kwinjira mu muziki.
Uyu mukobwa yakomeje umuziki afasha Bebe Cool ku rubyiniro kugeza mu 2013, ubwo yamwirukanaga amubonye kuri televiziyo avuga ko agiye kumurika album ye ya mbere.
Muri uwo mwaka Rema yatangiye kwikorana umuziki asohora album yise ‘Oli wange’ yatumye amenyekana cyane. Mu 2016, Rema yatoranyirijwe guhagararira Uganda muri Coke Studio.
Mu Ukuboza 2014, Rema yibarutse imfura ye akaba umwana w’umukobwa yabyaranye na Eddy Kenzo.
Aba baje gutandukana mu myaka mike ishize. Mu 2019 yerekanye umukunzi we mushya Dr. Hamza Ssebunya banakoze imihango y’ubukwe, aba umugabo we wa kabiri nyuma ya Eddy Kenzo.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!