00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Teta Diana agiye gukora ibitaramo bizenguruka amashuri muri Suède

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 9 Gicurasi 2021 saa 03:41
Yasuwe :
0 0

Umuhanzikazi Teta Diana usanzwe aba ku Mugabane w’u Burayi akaba yari amaze iminsi mu Rwanda, agiye gukorera ibitaramo muri Suède aho asanzwe ab, azenguruka mu mashuri.

Ni ibitaramo bifite intego yo gukomeza kumenyekanisha album ye ‘Iwanyu’ aheruka gushyira hanze mu minsi yashize. Ibi ibitaramo agiye kubikorera mu Ntara ya Skåne muri Suéde.

Yabwiye IGIHE ati “Ndi umuhanzi ukorera umuziki mu Rwanda no hanze yarwo. Ibi ni ibitaramo bitegurwa n’Intara y’Amajyepfo ya "Skåne", nkaba mfitanye nabo uyu mushinga mu mashuri. Ni umushinga nitiriye album yanjye “Iwanyu” ikazazenguruka intara yose ya Skåne muri Gicurasi. Iyi ni inshuro ya kabiri nkoze ibi bitaramo, byatangiye mbere gato ya Coronavirus, ubu rero tukaba twongeye kubisubukura. Ni ibitaramo ngarukamwaka.”

Teta Diana ubwo yazaga mu Rwanda yahafatiye amashusho y’indirimbo zitandukanye zirimo ‘Agashinge’ ndetse n’iyo yise ‘Umugwegwe’.

‘Agashinge’ amashusho yayo yayafatiye mu bice birimo ku musozi wa Jali, ku Mulindi wa Byumba no mu Karere ka Kamonyi. Agaragaza imisozi myiza itatse u Rwanda, inyambo zirubereye n’ibindi bigaragaza umuco udacika w’urwa Gasabo.

Iyi ndirimbo iri kuri Extended Play [EP] nshya agiye gushyira hanze iriho indirimbo enye. Teta Diana ahamya ko album aheruka gushyira hanze yise ‘Iwanyu’ iri kugurwa cyane.

Teta Diana yaje mu Rwanda mu ntangiro z’uyu mwaka. Yahaherukaga muri Werurwe 2019, ubwo yari yatumiwe mu gitaramo cya Kigali Jazz Junction.

Teta Diana ni umwe mu bahanzi b'abanyempano bakunzwe mu muziki gakondo
Teta Diana agiye gukorera ibitaramo byo kumenyekanisha album ye muri Suède

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .