00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tems yifatiye ku gahanga abamushinja kureka inzira y’agakiza nyuma yo kwamamara

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 30 Ugushyingo 2022 saa 11:13
Yasuwe :

Umuhanzikazi Temilade Openiyi ukunzwe na benshi muri iki gihe yihananangirije abakomeje kumwibasira bavuga ko yamaze kuba icyamamare akareka inzira y’agakiza yari arimo agitangira umuziki aho yari umuhanzikazi uhoza Yesu mu ijambo rye rya buri munsi.

Ibi byaje nyuma y’amafoto uyu muhanzikazi yashyize ku mbuga nkoranyambaga yafashwe na Daze Magazine, abamukurikira bajya ahandikirwa ubutumwa bamubwira ko yahindutse atakiri umwe wa mbere.

Uwa mbere yanditse agira ati “Ese si wowe wahoze uvuga ko uri umukobwa w’itorero, none ubu urimo kwitwara nk’aho utunguwe kubona abantu bagufata uko wowe wabiyeretse.”

Yakomeje agira ati “Uri kwitwaza uruganda rw’imyidagaduro ariko uzabimenya neza nubona ko ibyo bintu urimo bidacuruza.”

Uyu muhanzikazi yabwiye abamukurikira ko igihe yatangiriye umuziki hari byinshi byahinduka abantu badakwiye gukomeza kumufata nk’uko yatangiye ameze kandi ibintu bihinduka buri munsi.

Yanditse agira ati “Uyu mwaka ibintu byinshi byarahindutse, ndi hano ku bw’abafana banjye, nakoze cyane kugira ngo niyiteho, bizasobanuka neza ibyo ndimo nimbigeraho, natangiye mu 2018, reba uko umuziki umeze muri iyi minsi, n’ubu biracyahinduka, ubu nibwo ngiye gutangira ahubwo.”

Yakomeje agira ati “Sinzi ukeneye kumva ibi gusa ntabwo ndi umukiza wanyu muri Kirisitu, sinaje hano gushimangira imyizerere yanyu ku Mana.”

Tems abinyujije kuri Twitter yasobanuriye abakunzi be ko atari ho kugira ngo abashimishe n’ibindi byose uretse umuziki.

“Ntabwo nzakwira mu gakarito ugerageza kunshyiramo. Sinzaguhaza muri ubu buryo nyamuneka, ushake undi muntu uzabibasha cyangwa nawe wibaze impamvu ukibyitayeho.”

Tems yakomeje avuga ko atiri ukwirata kuba atakimeze uko yahoze mbere.

Yagize ati “Ntabwo nirata kuko ntakiri muri bimwe nahozemo. Sinkeneye kwirata, ndi uwo ndiwe niba ubizi cyangwa utabizi, ndi inzu yubatswe ku rutare rukomeye izahangana n’inkubi y’umuyaga. Ndagerageza kwishakamo ibyishimo.”

Nyuma yo gukorana indirimo na Wizkid bise ‘Essence’ uyu muhanzikazi yahise yigarurima imitima ya benshi harimo n’ab’amazina akomeye barimo Rihanna yandikiye indirimbo ‘Lift Me Up’ yakoreshejwe mu gice cya kabiri cya filime ya Black Panther ‘Wakanda Forever’.

Tems yifatiye ku gahanga abamushinja kureka inzira y’agakiza nyuma yo kwamamara
Ifoto ya Tems yateje impaka ku mbuga nkoranyambaga
Tems yihanangirije abamushinje kuva mu gakiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .