Symphony Band yakoze indirimbo y’umuntu ukunda akiyemeza kwandika igitabo ku wo yihebeye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 10 Nyakanga 2020 saa 02:03
Yasuwe :
0 0

Symphony Band imaze kwamamara cyane mu muziki w’u Rwanda yashyize hanze indirimbo yayo ya gatatu yise ‘Igitabo’, ivuga ku muntu ukunda bikagera aho atekereza kwandika igitabo ku mukunzi we.

Iyi ndirimbo ni iya gatatu ije nyuma y’izindi iri tsinda ryakoze zirimo ‘Hey’ ndetse na ‘Crazy’ zagiye hanze mu minsi ishize ariko zo nta mashusho zari zifite.

Muri iyi ndirimbo ‘Igitabo’ mu gitero cya mbere baragira bati “Ndakuramukije umwiza, urukundo rwanjye kuri wowe ntabwo ruzigera ruhagarara, ni wowe wenyine mpamvu yo gutera k’umutima wanjye, kugukunda byonyine nibyo bintera ibyishimo…. Nshaka kwandika igitabo nkagisoma mu bagabo […]”

Niyontezeho Etienne ucuranga Piano akaba ari nawe Muyobozi wa Symphony Band yabwiye IGIHE ko guhimba babitekereje bashaka kugaragaza ko hari abantu baryoherwa mu rukundo bikabarenga.

Muri iyi ndirimbo Ariel Wayz na The Major nibo bumvikana baririmba mu gihe abandi babana mu itsinda baba bari gucuranga.

Symphony Band igizwe n’abasore n’inkumi bize umuziki ku Ishuri rya Muzika ryahoze riherereye ku Nyundo, ubu ryimukiye mu Karere ka Muhanga.

Ubuzima bwabo bwose ni umuziki kuko abenshi muri bo baba mu nzu imwe irimo icyitwa igikoresho icyo aricyo cyose cya muzika ndetse by’umwihariko bafite na studio ku buryo iyo inganzo ibajemo nta kuzuyaza bahita bandika imirongo bayihuza n’ubuhanga butandukanye bafite agahu kakaba kabonye umunyutsi.

Umunsi ku wundi baba bari kumwe kugira ngo bitoze kuko ubuzima bwabo bwose bwamaze kuba umuziki.

Symphony Band irimo Irakora Fabrice uvuza ingoma, Niyontezeho Etienne ucuranga Piano, Mugisha Frank uguranga Guitar Bass, Mugengakamere Joachim ucuranga Guitar Solo ndetse na Uwayezu Ariel na Lukongo Ngoli Taylor uririmba.

Aba hafi ya bose iyo muganira bakubwira ko batangiye bacuranga banaririmba mu nsengero nyuma bakaza guhindura ubuzima bwabo bwose umuziki ubwo bajyaga kubyiga ku Nyundo.

Symphony ubundi yatangiye mu Ugushyingo kwa 2015 biturutse kuri Kamayirese Erasme wari umwe mu bagize Sebeya Band, ubu wigisha mu ishuri ry’umuziki i Muhanga.

Symphony yacuranze bwa mbere mu gitaramo mu 2016 ubwo habaga imurikagurisha rya TVET, irishimirwa cyane. Icyo gihe iri tsinda ryacuranze indirimbo zirimo ‘Urubambye Ingwe’ ya Kamaliza, ‘Agasaza’ ya Masamba n’izindi.

Ubu Symphony Band iri mu maboko ya Sensitive Limited iyoborwa na Mugwema Wilson; isanzwe inategura ibikorwa bitandukanye byo gufasha uruganda rw’umuziki birimo no gutegura ibitaramo. Niyo iheruka gutegura igitaramo cyo kumurika album ya mbere ya Social Mula.

Ariel Wayz umwe mu baririmbyi bakomeye muri Symphony Band wumvikana no muri iyi ndirimbo nshya
The Major wumvikana muri iyi ndirimbo aririmba unacuranga guitar muri Symphony Band
Symphony Band imaze kwamamara cyane mu muziki w’u Rwanda yashyize hanze indirimbo yayo ya gatatu yise ‘Igitabo’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .